Ni amaramgamutima Bahati ugiye kumara imyaka ibiri ashinze urugo, yaragaragaje abinyujije muri ‘Extended Play: E.P’ nshya yashyize hanze, yise “Nk’abasaza”. Iriho indirimbo zirindwi.
Kuyikora byaturutse ku kuba yariyumvagamo inganzo ariko na none aterwa imbaraga n’abantu batandukanye bagiye bamusaba kugaruka mu muziki. Abo barimo nka Bob Pro, Evydecks, Young Grace n’abandi.
Ati “Natangiye kuyikoraho mu 2021. Natangiye kwandika indirimbo njya muri studio kwa Papito, ariko nari ntarafata umwanzuro wo gukora E.P. Twagiye kwa Bob Pro gukora ‘Mastering’ arambwira ati ‘ko muba muri abantu bakuru muri ibi bintu, kuki wafata umwanzuro wo kubivamo?’’
Bahati yavuze ko uko bwije n’uko bukeye byagiye bituma agira ibyiyumvo byo kongera gukora umuziki, ndetse bikamutera imbaraga kugeza akoze indirimbo nyinshi.
Ati “Iyo ndirimbo ntabwo yasohotse. Nyuma nza kubitekerezaho, nkora indi na Evydecks nise “Nk’abasaza” nahuriyemo na Amag G. Na bwo nasubiye kwa Bob arambaza ati ‘indirimbo zose ukora urazibika?’. Naje gufata umwanzuro wo gukora E.P biturutse kuri Bob Pro n’abandi twaganiraga.”
Avuga ko buri ndirimbo ifite ikintu isobanuye, atanga urugero ku yitwa ‘Happy’ yahimbiye umugore we.
Ati “Nari ndi kuvuga ko mukumbuye. Hari aho muri iyi ndirimbo mvuga nti ‘Umubiri wanjye wivuyangira muri Kigali ariko umutima wanjye uri muri Vancouver kuko umugore wanjye ni ho atuye’.”
Avuga ko ari indirimbo yahimbye ashaka kugaragaza ko gukundana n’umuntu uri kure yawe bisaba kwihangana no kwifata mu buryo bwose.
Bahati na Unyuzimfura Cécile, bashinze urugo ku wa 05 Kanama 2023. Kugeza ubu umwe aba i Kigali undi akaba ari muri Canada kubera ko hari ibitaratungana ngo babashe kuba hamwe yaba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.
Kuri ‘Nk’umusaza’, Bahati yashyizeho indi ndirimbo yo gushimira Imana yise ‘Nuzuye Amashimwe’, avuga ko yayikoze kubera ko hari byinshi Imana yamukoreye. Ni indirimbo yahuriyemo na Manzi Muzik.
Uyu mugabo avuga ko iyi EP igiye kwerekana ko Bahati yagarutse mu muziki atari mu itsinda rya Just Family. Ati “Hari abanteze iminsi, nshaka kubereka ko naririmba njyenyine nkabishobora.”
Bahati yagaragaje ko umuziki awubaha cyane kuko wagiye umufasha muri byinshi, umwishyurira ishuri mu bihe bigoye, unatuma abantu bamumenya bakamukunda ndetse uranamutunga.
Umva indirimbo zigize EP ya Bahati


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!