Ibi uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro ‘ISIBO Radar’ gitambuka ku Isibo, aho yari abajijwe ibijyanye n’ibyago umugore we aherutse kugira.
Aha Bahati akaba yagize ati “Mu minsi yashize umugore wanjye yaratwite bisanzwe ariko aza kuvira ku nda ivamo. Ntabwo nari nifuje kubivuga mu itangazamakuru ariko nahisemo kubivuga ngo nsubize abantu birirwa bambaza ngo ko mutabyara birengagije ko urubyaro rutangwa n’Imana ari nayo igena byose.”
Bahati yavuze ko nyuma y’ubukwe bwe bwabaye muri Nyakanga 2023, umugore we yari yavuye mu Rwanda atwite ariko ku by’ibyago bikaza kurangira inda ivuyemo.
Ku rundi ruhande, Bahati yavuze ko umugore we ameze neza ndetse mu Ugushyingo 2024 yari i Kigali aho bizihirije isabukuru y’amavuko mbere y’uko asubira muri Canada aho asanzwe atuye.
Uyu muhanzi wamamaye mu itsinda rya Just Family, aherutse gutangira urugendo mu muziki ku giti cye.
Mu minsi ishize, Bahati yashyize hanze EP ye nshya yise ‘Nk’abasaza’ igizwe n’indirimbo nka ’Nk’abasaza’, ’Sibi’, ’Nuzuye amashimwe’, ’Happy’, ’Kidogo’, ’Aye’ na ’Bareke’ yasubiyemo.
Bahati kandi yaboneyeho kwibutsa abakunzi be ko ubu ibintu bagiye kujya bamubonamo ari umuziki ndetse na sinema.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!