Bahati Elie wigaragaje mu gitaramo cya Israel Mbonyi i Huye yasohoye indirimbo nshya “Siryo herezo”

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 Mata 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Umunyempano Bahati Elie uri mu bahanzi bakizamuka bagaragaza impano mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yasohoye indirimbo nshya yise “Siryo herezo”.

Bahati yatangiye umuziki akiri umwana, yinjiye muri korali y’abana mu rusengero yasengeragamo mu Itorero rya ADEPR. Nyuma yaje kwinjira muri Korali Bethfage ikora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo i Rubavu.

Nyuma y’igihe gito amaze mu muziki nk’umuhanzi wigenga, impano ye ntishidikanywaho. Ari mu bahanzi baririmbye mu gitaramo cy’amateka Israel Mbonyi yakoreye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Huye muri Gashyantare 2020.

Bahati watangiye umuziki mu mwaka wa 2019 yamenyekanye bwa mbere mu ndirimbo nka "Aho hera" na "Nzakomeza nkwizere." Uyu muhanzi kuri ubu yasohoye indirimbo nshya yise “Siryo herezo.”

Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi bitewe nuko bigoranye gufata amashusho kubera ibibazo igihugu n’Isi muri rusange birimo byo guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.

Elie Bahati yavuze ko indirimbo ye nshya yubakiye ku buhamya bw’ibimubaho mu buzima bwe.

Yagize ati "Siryo herezo ni Imana yandirimbiyemo inyibutsa ko iba izi buri kimwe kiba mu buzima bwanjye, ko iba inshyigikiye ndetse iri kumwe nanjye. Imana yongeye kumbwira ko igihe mba mvuga ko birangiye aribwo biba biri gutangira.”

Indirimbo nshya ya Elie Bahati yumvikanamo amajwi y’abantu batandukanye bamufashije ikaba yakozwe mu buryo bw’amajwi na Boris Igiraneza na Bruce Higiro.

Umva indirimbo nshya ya Bahati Elie “Siryo herezo”

Bahati Elie ari mu banyempano bahanzwe amaso mu muziki uhimbaza Imana
Elie Bahati yishimiwe cyane mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyabereye mu Ishami rya Kaminuza y'u Rwanda i Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .