00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bad Rama yavuye imuzi ubugambanyi yagiriwe muri The Mane, isezera ry’abahanzi n’urukundo rwe na Marina

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Gicurasi 2021 saa 12:13
Yasuwe :
0 0

Mu mpapuro zo hejuru mu bitangazamakuru byandika ku myidagaduro mu Rwanda no mu mashakiro menshi kuri Google kuva ku wa 19 Mata 2021 The Mane Music Label yatangijwe na Bad Rama, niyo yihariye cyane kuvugwa kubera isezera ry’abahanzi Marina na Queen Cha ndetse n’uwari umujyanama wayo Aristide Gahunzire.

Ni inkuru yakangaranyije imyidagaduro mu Rwanda bamwe batangira gukeka iyi nzu ifasha abahanzi yaba igeze habi ariko Bad Rama washinze iyi nzu avuga ko atari ko bimeze.

Gusezera kw’aba bahanzi bazwi cyane mu Rwanda kwaje gukurikira ukwa Safi Madiba na Jay Polly basezeye muri iyi ‘Record Label’ mu 2019, nabwo bigakurikirwa n’induru n’intugunda zakuruwe n’amasezerano bari baragiranye bagiye atarangiye.

Bad Rama mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Gicurasi 2021 cyanyuze kuri Instagram mu kiganiro ‘Ally Soudy On Air’, yatangaje byinshi byagiye bimuvigwaho ndetse bikanavugwa kuri label ye.

Iki kiganiro cyamaze hafi amasaha ane, yavuze ko atatunguwe no gusezera kwa Queen Cha kuko n’ubundi bari barigeze kuganira akamubwira ko ashaka kuva muri The Mane ariko kuri Marina we avuga ko ‘yumiwe’.

Ibikorwa bya The Mane birivugira !

Muri iki kiganiro Bad Rama yavuze ko atangazwa cyane n’itangazamakuru ryagiye ryandika ko inzu ye ifasha abahanzi igeze aharindimuka kandi atari byo na gato. Yemeza ko label atari ikintu cyoroshye ahubwo ari nk’uruhumbikiro (pépinière) ishobora gukurizwamo ingemwe.

Ati “Label ni nk’irerero. Buriya rero ikipe iba yarareze umwana cyangwa se label iba yarareze umuntu ntuzarebe ngo hasohotse album iyi cyangwa iyi. Hari byinshi umuhanzi aba agomba gukorerwa bitandukanye n’ibyo abantu barebera inyuma.”

Yavuze ko imyaka itanu yari ishize The Mane iri ku isoko, kandi ko agifite intego atumbiriye yigeze kuvugira mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru cyabereye kuri Serena Hotel.

Bad Rama yongeye gushimangira ko hari umusaruro ukomeye The Mane yagize n’ubwo abenshi bagenda bavuga ko ntacyo yamaze.

Ati “Mu myaka itanu hari byinshi twakoze. Natangiranye na Marina afite umuhanzi umwe, Safi Madiba yaje muri The Mane ari umuhanzi ukimara kuva mu itsinda nawe dukorana ibikorwa byinshi. Mu 2019 Queen Cha atwara Salax award ndetse no mu 2021 Marina atwara ikindi. Twateguye ibitaramo bitandukanye.”

Bad Rama avuga ko yashinze The Mane kugira ngo ateze imbere abahanzi, gushyiraho studio z’amajwi n’amashusho n’ibindi. Ndetse ko igihe yinjiraga mu muziki, nta Radio nyinshi zari mu Rwanda.

Yemeza ko The Mane nta kibazo ifite cyaba gifitanye isano no kuba ari muri Amerika, ati “Ntabwo ikibazo ari uko ndi muri Amerika. Sosiyete kuba nyiyobora ntabwo bivuze ngo nicare aho. Ushobora kugira sosiyete mu bihugu bitandukanye ahubwo ikiba ari icya ngombwa ni ukumenya niba ibyo bakeneye hose babifite.”

Yongeyeho ko nta kibazo afite ku muhanzi usezera muri The Mane, yihaniza abantu bumva ko kuba abahanzi bari gusezera byaba bifitanye isano n’ubukene.

Kugeza ubu The Mane yahawe umujyanama mushya witwa Safi Eric.

Itangazamakuru ryakije umuriro…

Bad Rama yavuze ko The Mane isigayemo umuhanzi umwe ariwe Calvin Mbanda. Ntiyerura neza, gusa yumvikanisha ko hari abantu bamuciye inyuma bashaka ko The Mane ‘ihirima’. Akavuga ko yatangiye gukora iperereza, kandi ko bidatinze bizamenyekana.

Bad Rama yavuze ko mu bushabitsi yishinja ko ‘yahaye ubushuti’ abantu ariko ntibamubanire nk’uko yari abyiteze.

Ngo yari agamije kuzamura impano ariko bamwe bamuca inyuma batangira kumusenya. Avuga ko yizeye abantu agakabya nyuma bakaza kugenda bamutenguha. Ati “Inzoka uyiha amata ikaruka amaraso.”

Yatangaje ko Gahunzire yaje muri The Mane bafite abahanzi bane, bagahita basezera none akaba ajyanye n’abandi babiri. Ati “Ukuri kuzamenyakana vuba aha.”

Yavuze ko uruganda muri rusange rusenywa n’abantu barurimo, atanga urugero rw’ukuntu abantu biganjemo abanyamakuru bagiye mu matwi Charly na Nina bakabangisha gukora na Muyoboke nabo nyuma bakaza kuzima.

Ati “Ubu Charly na Nina bari he? Ibyo byose byavuye mu itangazamakuru n’aba-Djs n’abandi bari mu ruganda. Buri munsi nitwe amakuru mabi azaho, ese twebwe tuba twakoze iki ? Kuri The Mane ndashaka kubwira abantu, kugira ngo uzabone ubuhemu bw’abahanzi n’ubw’uruganda ntuzacire urubanza The Mane kuko umuntu aje mu gutwi kwawe akakubwira ibintu ibi cyangwa ibi.”

Akomeza avuga ko abashaka kumenya uko The Mane ihagaze bajya bitabaza imbuga zitandukanye, bakareba ibikorwa by’iyi label.

Ati “Ntabwo The Mane yahagaze nk’uko abanyamakuru babyifuza nk’uko babyandika ngo yarindimutse. Umuntu aratinyuka akandi ngo kurindimuka. Ninjye The Mane abandi ni abakozi njyewe mfite filozofiya yanjye. Nta burenganzira ufite bwo kuvuga ngo irindimuka. Umuntu unyanga mu muziki azaba ari umwanzi wanjye.”

Ku kibazo cyo kwinjira muri filime akabicikiriza

Yabajijwe ibya filime bivugwa yakoze ariko akabicikiriza itarangiye, mu gusubiza avuga ko filime ye igihari.

Ati “Iriya filime nari narayanditse ifite inkuru iremereye. Ntabwo ari iyo gukinwamo n’umuntu umwe. Ni filime iri ku rundi rwego. Hari filime tuba dutegereje ibice byinshi. Icyo nicyo gisubizo, filime urayikina ukayishyira hariya. Filime ntabwo ari igihe cyangwa amafaranga. Ni ibintu byinshi. Kuri filime byo ntabwo ikibazo cyo kuvuga ko itarangiye.”

Ikibazo cyo kugaragaza ko Knowless arenze Marina

Bimwe mu byatumye Marina asezerano muri The Mane, bivugwa ko harimo n’uburyo Bad Rama aherutse kumugereranya na Knowless ndetse agahamya ko Knowless amurenze. Ni mu gihe hari hari intambara y’amagambo mu bahanzi ubwo Bruce Melodie yumvikanaga avuga ko nta muhanzi bangana mu Rwanda.

Icyo gihe Bad Rama yavuze ko Melodie adakwiriye kwigereranya na The Ben na Meddy nkuko Marina atakwigereranya na Knowless.

Ati “Ukuri kwanjye nk’umuntu uzi iby’uruganda rw’umuziki, kenshi twaje gusanga habaho ikibazo cyo gushyiraho ibyiciro by’abantu muri uru ruganda. Ni nk’umuntu ugereranya Marina na Knowless mba mbona akora amafuti menshi. Ni abantu babiri batandukanye n’ubwo bose ari igitsinagore. Knowless arenze cyane Marina. Knowless yakoze ibintu byinshi byinshi, ku buryo kugira ngo mbikubwize ukuri aka kanya kugira ngo Marina azagere ku rwego rwa Knowless bizamusaba gukora imyaka.”

Bad Rama yavuze ko Marina atakabaye arakazwa no kuba yaramugereranyije na Knowless, kuko ibyo yavuze yakongera akabisubiramo.

Uyu mushoramari yavuze ko iyi itakabaye impamvu ituma Marina ava muri The Mane, kuko azi neza intego yayo n’aho ishaka kugana. Avuga ko amajwi yasohotse atari mu kiganiro n’itangazamakuru, ahubwo ko hari uwo baganiraga ari na we wasohoye aya majwi.

Bad Rama avuga ko Marina ari umuhanzikazi ugezweho kandi uri kuvugwa, ariko ko ibihe bigaragaza ko Butera Knowless afite amateka aherekejwe n’ibikombe amazemo imyaka irenga icumi, binatuma akomeza kuba ku gasongero k’abandi bahanzikazi.

Yavuze ko Marina ari mu rugendo anyura mu nzira Knowless yanyuzemo. Ko atigeze ahakana ko Marina yakora ibirenze ibyo Knowless yakoze. Ati “Niyo naba ngushyigikira gute ntabwo nagushyigikira nguha amapeti udafite.”

Yavuze ko yakomeje kuvugana na Marina kuva amajwi yasohoka kugeza umunsi uyu muhanzikazi yasezeraga.

Ku bijyanye n’urukundo rwigeze kuvugwa hagati ye na Marina, Bad Rama yavuze ko atigeze akundana na Marina nk’uko benshi babivuze ndetse anavuga ko iyo baba barakundanye yari kumutera inda, nibura yasezera akaba yaramusigiye umwana.

Uhereye ibumoso Aristide Gahunzire wahisemo gukuramo ake muri The Mane Bad Rama Marina na Queen Cha nabo basezeye Calvin Mbanda udafite amasezerano muri iyi nzu na Safi murumuna wa Bad Rama
Bad Rama yatunguwe no gusezera kwa Marina
Bad Rama yavuze ko Queen Cha yari yaramuciriye amarenga yo kuva muri The Mane
Queen Cha yahagaritse amasezerano ye na The Mane mu minsi mike ishize
Bad Rama amaze imyaka ikabakaba itanu yinjiye mu ruganda rw'imyidagaduro by'umwuga
Aristide Gahunzire wari Umujyanama muri The Mane mu minsi mike ishize yarasezeye ndetse biravugwa ko agiye gushinga inzu ye ifasha abahanzi
Safi Eric ni we mujyanama wa The Mane mu nshingano yahawe na mukuru we Badrama
The Mane Music Label niyo nzu ifasha abahanzi yari iherutse kugira umuriri ariko imaze iminsi irimo ibibazo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .