00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bad Rama yateguje igitaramo ngarukamwaka cyo kumurika imideli

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Ugushyingo 2022 saa 07:51
Yasuwe :

Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama akaba nyiri The Mane izwiho gufasha abahanzi batandukanye akaba anakina filime ze bwite yamaze no kwinjira mu bijyanye no kumurika imideli.

Uyu mugabo uzwi mu bijyanye no gufasha abahanzi kimwe no gukina sinema, amaze imyaka ibiri atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu gihe ari gutegura urugendo rumwerekeza i Kigali aho ateganya kugera mu mpera z’uku kwezi, Bad Rama yatangaje ko yamaze kwinjira mu byo kumurika imideli.

Bad Rama yabwiye IGIHE ko afite igitaramo yise ‘Silverback Fashion show’, kizajya kiba buri mwaka.

Igitaramo cya mbere cyo kumurika imideli, Bad Rama yamaze gutangaza ko kizaba ku wa 10 Gashyantare 2023.

Uyu mugabo yavuze ko yamaze kunoza ibijyanye no gushora imari mu bijyanye no guhanga imideli.

Yagize ati “Hari sosiyete ikora imyenda turi kuganira ku buryo bw’imikoranire, ndashaka kujya nkora igitaramo nk’icyo buri mwaka ku buryo ari naho tuzajya tumurikira iyacu.”

Ku rundi ruhande Bad Rama avuga ko ashaka no gushinga itsinda ry’abamurika imideli babigize umwuga yajya akorana na ryo mu buryo buhoraho.

Iki ni ikindi gitaramo Bad Rama yongeye gutegura nyuma y’ibyo yagizemo uruhare mu minsi ishize bitagenze neza.

Bad Rama abinyujije muri The Mane yateguye ibitaramo birimo Xmass Celebrities Party cyahuzaga ibyamamare kuri Noheli ndetse na Kigali Summer Festival, Iserukiramuco ryatumiwemo Sheebah Karungi ntiyarigeramo bituma ahomba cyane.

Uretse gutegura ibitaramo, Bad Rama azwi mu gufasha abahanzi binyuze muri studio ye yise The Mane Music ndetse akaba n’umukinnyi wa sinema.

Bad Rama avuga ko nagera i Kigali azongera gusubiza ibikorwa bya The Mane Music ku murongo akanongera imbaraga mu mikorere ya Marina uyibarizwamo
Bad Rama yateguje igitaramo ngarukamwaka cyo kumurika imideli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .