Uyu mugabo wimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amaze igihe ari gufata amashusho ya filime ye nshya yitwa ‘Dayana22’, ikomoza ku ihohoterwa rikorerwa abasore.
mu kiganro na IGIE yagize ati “Kenshi usanga abantu muri iki gihe barahagurukiye guhangana n’ihohoterwa rikorerwa abakobwa, nibyo rwose ndabishyigikiye nanjye ariko ibyo nibyo nicaye ndavuga nti ariko ko n’abasore bashobora kuba bahohoterwa, kuki ntakora filime ku bibabaho.”
Bad Rama yavuze ko nyuma yo kugira igitekerezo yahereye aho atuye muri Amerika , akusanya ibitekerezo ku ihohoterwa rikorerwa abasore hanyuma atangira kwandika filime y’uruhererekane agiye gutangira gutambutsa kuri shene ye ya Youtube.
Uyu mugabo yavuze ko n’abasore bakunze guhura n’ihohoterwa mu buryo butandukanye. Ati “Urebye hari igihe umusore ajya kukazi ugasanga umugore umuyobora aramukunze, iyo bitagenze neza usanga biba ibibazo kuko hari n’igihe umuhungu yahatakariza akazi cyangwa ugasanga akoreshwa ibituma atabona umwanya wo kwita ku mukunzi we cyangwa umugore we.”
Bad Rama avuga ko uretse kuba ari amakuru yakusanyije nk’umuhanzi, ariko ahamya ko iri hohoterwa atari we ryabayeho.
Iyi filime igaragaramo abakinnyi biganjemo abashya muri uyu mwuga mu rwego rwo kugaragaza impano nshya. Umuntu uzwi uyigaragaramo ni Ruseka Aline wamamaye nka Muchomante ku mbuga nkoranyambaga.
Bad Rama yavuze ko uretse kuba yongeye gusubukura umushinga wo gukora filime, ikindi kimushimishije ari ugukorera iyo filime muri Amerika.
Ati “Zahoze ari inzozi zanjye gukinira filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyu munsi rero nyuma y’imyaka ine mpanganye no kwitegura neza ndashimira Imana ko natangiye kuzikabya.”
Ni filime yafashwe amashusho inayoborwa na Lick Lick usanzwe amenyerewe mu gukora no gutunganya indirimbo z’abahanzi yaba mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!