Mu kiganiro yahaye IGIHE, Bad Rama yagaye Harmonize ariko atunga agatoki abamutumiye abashinja kugaragaza ubushake buke mu bufatanye mu ruganda rwa muzika.
Harmonize yagiriye uruzinduko mu Rwanda ku butumire bwa 1:55AM Ltd ifasha Bruce Melodie.
Bad Rama ati “Harmonize twaramufashije muri iki gihugu, uretse no kumutumira mu bitaramo ni umuntu wafataga n’indege akaza kutureba, uribuka aza kureba Burna Boy n’ubundi twari kumwe. Icyakora kutatubonana nta kintu kirenze aka kanya nta kintu mukeneyeho wenda nawe ntabwo ankeneye.”
Bad Rama udaca ku ruhande yakomoje no ku kuba uyu muhanzi ashobora kuba yarirengagije ibyo gusura The Mane Music no kubonana n’abahanzi baho abibujijwe n’abamutumiye.
Ati “Ashobora kuba yarabuze umwanya reka mbyite gutyo, ariko birashoboka ko n’abamutumiye batari babishyigikiye, ariko byakabaye byiza nkuko bamutembereje mu masoko, bakamutembereza n’ahandi bakanamwibutsa ko mu Rwanda ahafite inshuti n’iyo we yaba yabyibagiwe.”
Uyu mugabo avuga ko iki kibazo kibaye cyaraturutse ku batumiye Harmonize atatungurwa kuko mu Rwanda nta bufatanye buranga ababarizwa mu ruganda rw’imyidagaduro.
Nk’umuhanzi ku giti cye, Harmonize yataramiye mu Rwanda mu 2018 ubwo yari yatumiwe mu bitaramo bibiri byabereye i Musanze no muri Camp Kigali.
Uretse ibi bitaramo, Harmonize yanakoreye mu Rwanda indirimbo ebyiri zose yakoranye n’abahanzi babarizwaga muri The Mane Music yari yamutumiye i Kigali aribo Safi Madiba na Marina.
Uretse kuba yarakoranye indirimbo n’abahanzi bo muri The Mane Music, mu 2019 Harmonize wari wamenye ko Burna Boy ari i Kigali yifuje ko bahahurira, yiyambaza Bad Rama amutegurira urugendo rwatuma banahura.
Niko byagenze, ku wa 23 Werurwe 2019, Harmonize wari uherekejwe n’abo muri The Mane Music ahurira na Burna Boy muri hotel i Kigali.
Mu mpera z’uwo mwaka ubuyobozi bwa The Mane Music bwatangaje ko buri gutegura urugendo rwa Harmonize i Kigali aho yagombaga guhurira n’itangazamakuru gusa ibyo bikorwa bikomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19.
Umubano wa The Mane Music na Harmonize wagiye ukendera gahoro gahoro, uyu muhanzi wo muri Tanzania aza kunguka inshuti nshya ziyobowe na ’Bruce Melodie banamze gukorana indirimbo ebyiri tutabaze iziri muri studio.
Umubano wabo niwo watumye uyu muhanzi ahitamo gutemberera i Kigali yiyambaza Bruce Melodie wamufashije gutegura uru rugendo aherukamo akahava atanaramukije abo muri The Mane Music.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!