Bad Rama: Umunyemari wabuze ayo acira n’ayo amira mu ruhando rw’imyidagaduro!

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 Nzeri 2020 saa 10:59
Yasuwe :
0 0

Mu 2017 nibwo yatangiye kumenyekana cyane nk’umwe mu bafasha abahanzi, Yemezaga ko kuba yarabayeho umuhanzi akaba azi imvune banyuramo ari yo mpamvu yahisemo gushora akayabo mu muziki.

Mupenda Ramadhan cyangwa se Bad Rama, ntabwo ari izina ryari rizwi na benshi mu ruhando rw’umuziki, ariko ryari rizwi na bake mu bahanzi bakanyujijeho cyane ko yabanye na Kamichi ndetse na Rafiki.

Ubu ni ikimenyabose! Ntasiba kugaragara mu ndirimbo z’abahanzi abereye umujyanama ndetse hari n’izo avuga ko yafatanyije nabo; ibintu bimaze gutuma na rubanda rwa giseseka rumaze kumumenya cyane.

Ubaye utabasha kunyarukira ku mbuga nkoranyambaga ngo umubone cyangwa se udafite inyakiramashusho ku buryo wamubona mu mashusho y’indirimbo z’aba bahanzi, icyo nacyo yaragikemuye kuko nta muhanzi uri muri label ye wakora indirimbo ngo arangize atamuvuze mu izina!

Benshi mu bakurikirana imyidagaduro bo bakunze no gutebya bati ‘Ni ubir inyuma.’

Bad Rama, yaje afite inzu ifasha abahanzi yitwa The Mane Music Label, ku ikubitiro ihita isinyisha umuhanzikazi Marina wari ufite impano ariko atarabona umuntu umufasha ngo azamuke, amusinyisha amasezerano y’imyaka 10!

Bamwe babonye iyi nzu y’uyu mugabo imufashe, batangiye kuyikemanga; bati uyu mugabo ubu ntaje gushakira indamu mu muziki n’ubwo yiyita ko ‘awukunda’.

Amagambo yashize ivuga ubwo Safi Madiba yatangiraga gukora umuziki ku giti cye, abantu bakumva ko ibintu bikomeye yatangiye akora birimo gukorana indirimbo n’Umunya-Tanzania Rayvanny; byose ubiri inyuma ari Bad Rama.

Bidateye kabiri, yahise asinyisha uyu muhanzi mu gihe cy’imyaka itatu. Nyuma abandi bahanzi barimo Queen Cha na Jay Polly babwira bagenzi babo bati “mwidusiga turajyana!”.

Niryo shoramari ryabayeho rikomeye mu buzima bwanjye …

Mu kiganiro yahaye IGIHE mu minsi ishize yavuze ko yagiye mu ruganda rw’umuziki adashaka kugaragaza impuhwe ari nayo mpamvu yiyise Bad.

Ati “Nyuma yo kubona Marina nibwo nicaye nshaka izina ryo gukoresha mu muziki. Niyiziho impuhwe no gukunda gufasha cyane. Rero ngiye mu muziki nibwo niyise Bad mu buryo bwo gufunga umwuka no gutangira urugamba rwo kwirinda amarangamutima, ndangije nongeraho Rama nk’izina nari nsanganywe.”

Arongera ati “Ntibivuze ko niyise Bad kugira ngo mbangamire abantu ahubwo nashakaga kuba mubi ku muziki, mubi mu rwego rwo kuvuga ngo nyiriho nyishakamo byinshi ariko [musique] ndanayikunda. Ntabibayeho Bad nkaba Good numvaga hari uburyo bitagenda neza kuko burya izina rigufasha kuba uwo uri we.”

Uyu mugabo yavuze ko yashoye ibihumbi 200 by’amadorali ya Amerika mu muziki kuva awinjiyemo neza mu 2017, ariko akaba yarakomeje no gushyiramo andi.

Ati “Twinjira mu ruganda twashoye $200 000 ariko birimo ibintu bitandukanye, birimo ibintu bifatika, Harimo Studio, camera, ibijyanye no gutunganya amajwi, imodoka twifashisha ku rubyiniro ndetse no mu kubaka abahanzi.”

“Iri niryo shoramari rikomeye ryabayeho mu buzima bwanjye. Inyungu ya mbere n’uko ibyo bikoresho byose bihari, abahanzi bari kuri youtube kandi nayo ubwayo yayishyura.”

Bad Rama, ashaka kugaragara kurusha abahanzi areberera inyungu!

Imyitwarire ya Bad Rama usanga ihabanye cyane n’iy’abandi bareberera inyungu abahanzi, nka Muyoboke Alex, Ishimwe Clement, Maombi Patrick ureberera inyungu Jules Sentore n’abandi.

Aba bose ntabwo mu bikorwa byabo baba bashaka kugaragara cyane mu ndirimbo z’abahanzi cyangwa ngo birirwe babaririmba nk’uko we bimeze.

We akenshi mu ndirimbo z’abahanzi be batamuvuzemo ntiryarema, ndetse nyinshi mu mashusho y’indirimbo ntiyaburamo. Urugero rwa hafi ni nk’iya Queen Cha na Social Mula bise ‘Promise’ agaragaramo asa nk’umupasiteri ubasezeranya.

Izindi nyinshi agaragara mu mashusho cyangwa se aba bahanzi bakavuga ko bazifatanyije.

Jay Polly ava muri The Mane yavuze ko n’ubwo atari byo bapfuye ariko kuba akunda kwigaragaza nabyo ari bimwe mu byamubangamiraga, ati “Akunda kugaragara. Aba ashaka kwimurika. Niba umuntu afashe amafaranga yagakoresheje afasha abahanzi akayakoresha mu ndirimbo navuga ko ari iye, ibyo sibyo.”

Aha yavugaga ku ndirimbo abahanzi bo muri The Mane bahuriyemo bise ‘Nari High’, ngo yashyizwe hanze kubera ko Bad Rama ariyo yashakaga ko ikorwa nyamara akirengagiza gukorera abandi bahanzi yarebereraga inyungu.

Bad Rama yabuze ayo acira nayo amira

Akateye kose mu ruhando rw’imyidagaduro Bad Rama agaragaza inyota yo guterana nako, ariko byose abirangirizamo hagati kuko ntacyo atangira ngo agisoze, ibyo akomeza biba ari mbarwa.

Mu minsi ishize yigeze kuvuga ko ‘Nifuza ko mu myaka itanu The Mane Music Label yaba ifite Radio na televiziyo yayo, ikindi ni uko nifuza ko izaba itakiri ikompanyi ya hano mu Rwanda ahubwo izaba ari mpuzamahanga.’

Atangaza ko yifuza gushinga radiyo na televiziyo, yavuze ko agiye kwagurira The Mane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika imishinga igihanzwe amaso. Akigera mu myidagaduro yagiye akora ibintu bitandukanye ariko bamwe bakamushinja ko aba atabikoreye inyigo.

Uhereye nko ku bitaramo yakoze ubwo bamurikaga The Mane, byatumiwemo Harmonize ntibyitabirwe cyane by’umwihariko icyabereye i Kigali; Icyo gihe yavuze ko The Mane igiye kujya ikora igitaramo kinini buri mwaka ariko byajyanye na 2018.

Iyo wongeye ukareba Xmass Celebrities Party yakoze mu 2018, nacyo kikarangirira aho, ukareba amarushanwa yo kuzamura impano yatangije mu 2019 ntihagire umenya uko yarangiye n’ibindi byinshi.

Ubwo yakoraga igitaramo cya Kigali Summer Fest cyo mu 2019, yavuze ko cyamuhombeje miliyoni 35 z’amafaranga y’u Rwanda. Icyakora nacyo kigomba kuba ngaruka mwaka.

Hari n’ibindi yateguye yari yise ‘Simbuka Tour’ byagombaga kuzenguruka igihugu cyose, biza guhagarara kubera kugenda babura abantu.

Uyu mugabo aherutse no kwinjira noneho mu bya filime, aho ari gukina iyo yise ‘Bad Rama Short Movie’.

Umwe mu batunganya indirimbo hano mu Rwanda, utifuje ko amazina ye ajya muri iyi nkuru yavuze ko Bad Rama, akeneye kujya abanza agakora inyigo ku mishinga yinjiramo mu myidagaduro.

Ati “Njye maze imyaka irenga 15 mu myidagaduro. Ntabwo wazamo uhuzagurika kuriya ngo biguhire, ngaho wateguye ibitaramo, waririmbye, wagiye mu gukina filime, wateguye amarushanwa… biragoye. Ni nayo mpamvu akora ibintu bigapfapfana bimwe bitanarangiye.”

Ibi abihuza cyane na Jay Polly ubwo yasezeraga muri The Mane, aho yavuze ati “Bad natuze abanze aruhuke. Ngaho ngo yagiye mu byo gusetsa ngo yagiye muri Trap Music! Nabanze asobanukirwe amenye ibyo agiye gushoramo. Arabona ko mu muziki biri kugenda bigorana ariko niwe wabikoze. Fata umwanya utekereze, guma mu muziki ugaruze ibyo washoyemo. Ayo madeni uyishyure.”

Yazanye abahanzi bamurusha izina muri label, birangira bananiranywe

Ku wa 17 Ukuboza 2019 nibwo Safi Madiba na The Mane batandukanye Safi ashinja iyi nzu ireberera abahanzi kuba itarakurikije amasezerano yari afitanye nayo.

Umwuka mubi hagati ya Safi Madiba na The Mane watangiye gututumba ubwo uyu muhanzi yashyiraga hanze indirimbo “Ntimunywa” yakoranye na Dj Marnaud. Iyi ndirimbo igaragaramo ikirango cy’indi kompanyi ikora ibijyanye na muzika yitwa “Ni ukuri Music”.

Ntibyatinze, ku wa 31 Ukuboza 2019 Jay Polly nawe yahise atangaza ko yavuye muri The Mane Music Label, icyo gihe Jay Polly abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yemeje ko atandukanye na The Mane kubera kutubahiriza ibikubiye mu masezerano bagiranye bajya gukorana.

Ikintu gikomeye yashinjaga The Mane ni uko bamukoreraga amashusho y’indirimbo mabi. Aho mu cyimbo cyo kumukorera amashusho ya miliyoni 1.5 Frw, ahubwo yamukoreraga ya 250 000 Frw; ibintu byarakaje uyu muhanzi kuko uretse ibyo n’indirimbo bari barumvikanye ntizakorwaga.

Ibyo byose Bad Rama we yarabihakanye mu kiganiro cyatwaye hafi amasaha ane yagiranye n’itangazamakuru muri Mutarama, avuga ko aba bahanzi yabashoyemo amafaranga, ariko bakamuhombera.

Ati “Niba umuntu waramwereye indirimbo esheshatu, umwaka wa mbere akazibona, uwa kabiri ntazibone ntabwo haba harabayeho kubangamirwa ahubwo habayeho ko we yumvaga ko akazi kari gukorwa. Iyo abangamirwa yari kwandika ibaruwa agasezera.”

Batandukana n’aba bahanzi, Bad Rama yavuze ko imyitwarire ya Safi Madiba yayiha 50 % naho iya Jay Polly akayiha 35 % (we yashinjwaga n’ubusinzi).

Bishobora kuba byari indoto ze …

Umunyamakuru Gentil Gedeon Ntirenganya wa KT Radio, yabwiye IGIHE ko ibyo Bad Rama arimo we atamuvugaho byinshi kuko ariwe uzi icyo ashaka ariko na none avuga ko bishobora byari indoto ze.

Ati “Ntabwo nakwivanga mu ishoramari ry’umuntu cyane ariko aramutse abikora ahomba yahagarara. Abantu bashobora kugira inyungu nyinshi mu gushora imari mu bintu, abantu batabona. Kuba ari mu muziki, abantu bakamumenya bishobora kuba byari indoto cyangwa akaba afite uburyo yungukamo tutabona. Bad Rama ni umuntu uryoshya uruganda rwa Muzika, ni umushoramari utuma uruganda rugira ubukana.”

Urebye uko Bad Rama yitwara mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, wamugereranya na Jay Z, ariko wajya kureba ugasanga Bad Rama we asa nk’ujagaraye.

Abakurikirana umuziki w’u Rwanda bavuga ko Bad Rama aramutse akoranye umurava nk’uwo afite, ariko akanashyiramo ubunyamwuga ndetse no gutegura ibintu bye yateza umuziki w’u Rwanda imbere ukagera ku rwego rurenze urwo uriho ubu.

Roc Nation ya Jay Z irimo ibice bitandukanye birimo ibijyanye n’imikino n’ibindi byerekeye imyidagaduro ndetse aherutse no gutangaza ko agiye gutangiza ishuri; ibi byose na Bad Rama ashobora kubikora mu gihe yaba afite abajyanama beza.

Jay Polly asezera, yaravuze ati “Bad Rama nashake abajyanama bazima, akore bizagenda neza ariko nakomeza kuriya nta hantu ibintu bye bizagera.”

Nka Roc Nation ya Jay Z igiye ifite izindi sosiyete ziyishamikiyeho kandi nta kintu kigongana n’ikindi.

Bad Rama (wa kabiri i bumoso) yashoye imari mu muziki n'imyidagaduro muri rusange, Abakurikiranira hafi uru ruganda bahamya ko akwiye gushaka abajyanama bajya bamufasha kwiga neza umushinga agiye gushoramo akayabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .