00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bad Rama ari mu gahinda ko kwamburwa ikamyo ye

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Mutarama 2023 saa 03:36
Yasuwe :

Mupende Ramadhan benshi bamenye nka Bad Rama ari mu gahinda gakomeye nyuma yo kwamburwa miliyoni 7 Frw yari asigaye ku yo yagurishije ikamyo ye, agahamya ko yanagerageje kwiyambaza inkiko ariko bikaba bigikomeje kugorana.

Mu 2020 nibwo Bad Rama yagurishije ikamyo ye kuri miliyoni 18 Frw icyakora ahita yishyura miliyoni 10Frw ako kanya mu gihe asigaye yagombaga kuyishyurwa mu byiciro.

Ibi biri no mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 16 Gashyantare 2020 ubwo iyi kamyo yanditse kuri Consolee Imurebera akaba umubyeyi wa Bad Rama.

Muri iyi nyandiko IGIHE ifitiye kopi bavuga ko umubyeyi wa Bad Rama yagombaga guhabwa miliyoni 10Frw ako kanya, akazahabwa izindi miliyoni 4Frw ku wa 15 Werurwe 2020 mu gihe nyuma y’ukwezi kumwe ku wa 15 Mata 2020 ari bwo yari guhabwa miliyoni 4 Frw za nyuma.

Bigeze muri Werurwe 2020 umubyeyi wa Bad Rama yishyuwe miliyoni 1Frw yemera ko andi yose azayaherwa rimwe ku wa 15 Mata 2020 ari na bwo ideni byari byitezwe ko rigomba kurangira.

Nyuma yo gutegereza imyaka ibiri igashira atarishyurwa miliyoni 7Frw zari zisigaye, Bad Rama n’umubyeyi we mu 2022 bahisemo kugana inkiko.

Nk’uko bikubiye mu nyandiko itanga ikirego IGIHE ifitiye kopi, Umubyeyi wa Bad Rama yasabaga ko Urukiko rutegeka umukiliya we kwishyura miliyoni 7Frw zari zisigaye, akishyura inyungu ya 8% zibariwe kuri miliyoni 7Frw guhera ku wa 15 Mata 2020 kugeza igihe urubanza ruzemerezwa.

Uretse ibi ariko uruhande rw’umubyeyi wa Bad Rama rwasabaga ko Bikokora yishyura ibihumbi 800 Frw nk’igihembo cya avoka, ibihumbo 200Frw y’ikurikiranarubanza ndetse n’ibihumbi 10 Frw y’igarama ryatanzwe.

Bad Rama yahishuye ko ategereje ubutabera mu rubanza ruzaburanwa muri Gashyantare 2023, nyuma y’umwaka batanze ikirego cyabo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo muri Werurwe 2022.

Ikamyo ya Bad Rama yari yayigurishije miliyoni 18Frw
Bad Rama yajyanye mu nkiko uwari waguze ikamyo ye umusigayemo miliyoni 7Frw
Bad Rama yari yasabye Urukiko ko rwategeka iyi modoka ikaba iparitse ntirwabifata nk'icyemezo
Imodoka ya Bad Rama yifashishwa mu bitaramo binyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .