Mu 2020 nibwo Bad Rama yagurishije ikamyo ye kuri miliyoni 18 Frw icyakora ahita yishyura miliyoni 10Frw ako kanya mu gihe asigaye yagombaga kuyishyurwa mu byiciro.
Ibi biri no mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 16 Gashyantare 2020 ubwo iyi kamyo yanditse kuri Consolee Imurebera akaba umubyeyi wa Bad Rama.
Muri iyi nyandiko IGIHE ifitiye kopi bavuga ko umubyeyi wa Bad Rama yagombaga guhabwa miliyoni 10Frw ako kanya, akazahabwa izindi miliyoni 4Frw ku wa 15 Werurwe 2020 mu gihe nyuma y’ukwezi kumwe ku wa 15 Mata 2020 ari bwo yari guhabwa miliyoni 4 Frw za nyuma.
Bigeze muri Werurwe 2020 umubyeyi wa Bad Rama yishyuwe miliyoni 1Frw yemera ko andi yose azayaherwa rimwe ku wa 15 Mata 2020 ari na bwo ideni byari byitezwe ko rigomba kurangira.
Nyuma yo gutegereza imyaka ibiri igashira atarishyurwa miliyoni 7Frw zari zisigaye, Bad Rama n’umubyeyi we mu 2022 bahisemo kugana inkiko.
Nk’uko bikubiye mu nyandiko itanga ikirego IGIHE ifitiye kopi, Umubyeyi wa Bad Rama yasabaga ko Urukiko rutegeka umukiliya we kwishyura miliyoni 7Frw zari zisigaye, akishyura inyungu ya 8% zibariwe kuri miliyoni 7Frw guhera ku wa 15 Mata 2020 kugeza igihe urubanza ruzemerezwa.
Uretse ibi ariko uruhande rw’umubyeyi wa Bad Rama rwasabaga ko Bikokora yishyura ibihumbi 800 Frw nk’igihembo cya avoka, ibihumbo 200Frw y’ikurikiranarubanza ndetse n’ibihumbi 10 Frw y’igarama ryatanzwe.
Bad Rama yahishuye ko ategereje ubutabera mu rubanza ruzaburanwa muri Gashyantare 2023, nyuma y’umwaka batanze ikirego cyabo ku Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo muri Werurwe 2022.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!