Babou yasohoye indirimbo nshya “Free Style” yakoze yifashishije injyana ya Dr Dre

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Gicurasi 2020 saa 02:00
Yasuwe :
0 0

Umuraperi ukiri muto ndetse benshi bamenye akiri umwana muto cyane Babo,u nyuma y’imyaka itari mike asa n’uhagaritse iby’umuziki ngo abanze akurikirane amasomo ye, yasubukuye umuziki ahereye ku ndirimbo yakoze yifashishije injyana ya Dr Dre.

‘Free Style’ ni indirimbo nshya uyu muhanzi yasohoye ikubiyemo amagambo agaragaza urugendo rwe mu muziki kuva cyera kugeza ubu ndetse agaragazamo n’ibyifuzo bye ku hazaza h’umuziki we.

Babou aganira na IGIHE yasobanuye impamvu yifuje gukoresha injyana ya Dr Dre, ati” Ni injyana y’indirimbo ‘What’s the Difference’ Dr Dre yakoranye na Eminem. Nakuze nyikunda nkajya nyiririmba rero nifuza kuba nayifashisha.”

Indirimbo ‘What’s the Difference’ ya Dr Dre yasohotse mu 2001 umwaka Babou n’ubundi yavukiyemo, nubwo ataribyo yagendeyeho ayikoreramo ariko Babou ahamya ko bishimishije kuba yarakoreye muri iyi njyana kandi neza.

Iyi ndirimbo nshya ya Babou ngo ni intangiriro ye yo kugaruka mu muziki. Ati” Mbaye mbahaye iyi kugira ngo mumenye ko naje mu minsi mike ndaza kubaha izindi kuko ndazifite nyinshi.”

Mu myaka yatambutse abagiye bakurikiranira hafi ibya muzika bamenye uwari umwana witwa Babou wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop.

Mu 2017 uyu musore yaje kuburirwa irengero mu muziki we gusa we ahamya ko byatewe n’uko yari ahugiye mu masomo.

Babou yarangije amasomo ye mu mwaka wa 2019 muri St Andre i Nyamirambo, aho yize imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’Isi.

Babou yatangiye umuziki afite imyaka umunani urukundo rwawo arukomoye kuri nyirarume Jerome Peterson wabarizwaga muri TFP Crew yari igizwe n’abahanzi batandukanye.

Uyu musore yavuze ko ubwo yari agiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye aribwo yahisemo kuba aretse iby’umuziki kugira ngo ahe umwanya amasomo ye.

Nyuma yo gusoza ibyo kwiga amashuri yisumbuye, Babou yabwiye IGIHE ko agiye gusubukura iby’umuziki ndetse mu gihe cya vuba azashyira hanze indirimbo ye nshya.

Kugeza ubu uyu musore aracyakorana bya hafi na nyirarume Peterson n’ubundi wamwinjije mu muziki.

Babou avuga ko umuziki w’u Rwanda kugeza ubu uhagaze neza, wateye imbere ndetse harimo amahirwe menshi yaba mu buryo abahanzi binjiza amafaranga ndetse n’ibikorwa remezo bituma abahanzi bakora neza mu buryo bworoshye.

Uyu muraperi wamenyekanye akiri umwana yashimiye buri wese wamubaye hafi akinjira mu muziki yaba abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki bamuhaye icyizere cyabo, anabasaba kuzongera kumwakirana yombi mu gihe azaba agarutse.

Babou yamenyekanye cyane mu bwana bwe aho yafatwaga nk’umuraperi ukiri muto, aha akaba yari afite indirimbo zinyuranye zirimo iyitwa; Rimwe kabiri, Do it, Njye na Muzika yakoranye na Tuff Gang n’izindi nyinshi yaririmbye zirimo Arambona agaseka yaririmbye.

Ikiganiro na Babou wahamije ko yagarutse mu muziki

Umva iyi ndirimbo nshya ya Babou yise "Free Style"

Shema Arnold Babou wubuye ibya muzika yasohoye indirimbo nshya “Free Style” yifashishije injyana ya Dr Dre

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .