Babou agiye gusubukura iby’umuziki nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 Gashyantare 2020 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Shema Arnaud benshi bamenye nka Babou nyuma y’uko arangije amasomo mu mashuri yisumbuye yahishuye ko agiye gusubukura iby’umuziki cyane ko yari yabaye abihagaritse kubera kwiga.

Mu myaka yatambutse abagiye bakurikiranira hafi ibya muzika bamenye uwari umwana witwa Babou wamenyekanye cyane mu njyana ya Hip Hop.

Mu 2017 uyu musore yaje kuburirwa irengero mu muziki we gusa we ahamya ko byatewe n’uko yari ahugiye mu masomo.

Uyu musore warangije amasomo ye mu mwaka wa 2019 muri St Andre i Nyamirambo, aho yize imibare, ubugenge n’ubumenyi bw’Isi, akaba umwe mu bategereje amanota yavuye mu kizamini cya Leta yakoze.

Babou yatangiye umuziki afite imyaka umunani urukundo rwawo arukomoye kuri nyirarume Jerome Peterson wabarizwaga muri TFP Crew yari igizwe n’abahanzi batandukanye.

Avuga uko yinjiye mu muziki yagize ati” Nigeze kujya mu gitaramo cyarimo marume, ndeba uburyo baririmbye abantu bakishima dutashye mubwira ko mbishaka ansaba ko ngomba gutsinda neza mu mashuri abanza kugira ngo anyemerere kubijyamo. Mbaye uwa mbere icyo gihe nibwo yanyandikiye indirimbo aranayinkoreshereza.”

Babou avuga ko icyo gihe yafashijwe cyane na nyirarume ndetse n’itsinda ry’abo bakoranaga muri TFP.

Uyu musore yavuze ko ubwo yari agiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye aribwo yahisemo kuba aretse iby’umuziki kugira ngo ahe umwanya amasomo ye.

Nyuma yo gusoza ibyo kwiga amashuri yisumbuye, Babou yabwiye IGIHE ko agiye gusubukura iby’umuziki ndetse mu gihe cya vuba azashyira hanze indirimbo ye nshya.

Kugeza ubu uyu musore aracyakorana bya hafi na nyirarume Peterson n’ubundi wamwinjije mu muziki.

Babou avuga ko umuziki w’u Rwanda kugeza ubu uhagaze neza, wateye imbere ndetse harimo amahirwe menshi yaba mu buryo abahanzi binjiza amafaranga ndetse n’ibikorwa remezo bituma abahanzi bakora neza mu buryo bworoshye.

Uyu muraperi wamenyekanye akiri umwana yashimiye buri wese wamubaye hafi akinjira mu muziki yaba abahanzi, abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’umuziki bamuhaye icyizere cyabo, anabasaba kuzongera kumwakirana yombi mu gihe azaba agarutse.

Babou yamenyekanye cyane mu bwana bwe aho yafatwaga nk’umuraperi ukiri muto, aha akaba yari afite indirimbo zinyuranye zirimo iyitwa; Rimwe kabiri, Do it, Njye na Muzika yakoranye na Tuff Gang n’izindi nyinshi yaririmbye zirimo Arambona agaseka yaririmbye.

Babou yavuze ko agiye gusubukura umuziki

Njye na muzika Babou yakoranye na Tuff Gangs

Babou kuri ubu yarakuze, benshi bamuheruka ari umwana
Babou na Peterson, Nyirarume wamufashije kwinjira mu muziki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza