Ku isaha ya saa sita nibwo aba basore bageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, bari bafite akanyamuneza ku maso ku bwo kugera mu Rwanda bwa mbere.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na bo bakigera i Kanombe bavuze ko bishimiye kugera mu Rwanda ndetse ko bafite amatsiko menshi yo kumenya byinshi ku Rwanda kuko bakunze umwihariko w’abantu baho.
Permithias yagize ati, “Abantu ba hano ni abana beza barasabana nabonye bansekera banyishimiye kandi hari n’isuku nyinshi. Mfite amatsiko yo kwigira ibintu byinshi ku Banyarwanda”.
Mugenzi we Nhlanla yunzemo ati, “U Rwanda nk’igihugu kiri mu muvuduko w’iterambere nishimiye kubona ibintu byose bisa neza.”
Nyuma y’uko aba babiri bageze i Kigali biteganyijwe ko Tayo, Ellah, Esther na Kidum bazahagera kuri uyu wa Kane ku isaha ya saa tanu n’igice aho bazaba baje gushyigikira Frankie Joe.
Byari biteganyijwe ko Alusa na Sabina bazaza ariko bahuye n’ibibazo bibazitira bituma batabasha kuza kwifatanya na mugenzi wabo.

Frankie Joe wagize igitekerezo cyo kuzana bagenzi be yavuze ko impamvu nyamukuru ari ukugira ngo bibabere umwanya mwiza wo gusura u Rwanda, kumenya amateka yarwo, aho rugeze mu iterambere bityo bazasakaze inkuru bahasanze basubiye iwabo.
Igitaramo cyo kumurika album ya Frankie Joe ya mbere giteganyijwe ku wa Gtanu tariki 27 Werurwe 2015 kuri Serena Hotel kwinjira bikazaba ari amafaranga 10,000 ahasanzwe na 20,000 mu myanya y’icyubahiro.









Amafoto: Nkinzingabo Jacques
TANGA IGITEKEREZO