Babanje gukeka ko bafitanye isano! Inzira y’urukundo rwa Alpha Rwirangira na Liliane baherutse kurushinga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Nzeri 2020 saa 06:16
Yasuwe :
0 0

Ku wa 22 Kanama 2020 i Montreal muri Canada, Alpha Rwirangira yahamije isezerano ryo kubana akaramata na Liliane Umuziranenge, bari bamaze igihe bakundana.

Byari ibirori bidasanzwe ku miryango y’aba bombi, bose baserukanye ishema n’isheja bambariye ibirori, ndetse akanyamuneza ari kose bishimira ko baheshejwe ishema n’abana babo.

Ni ibirori byabaye nyuma y’uko ku wa 29 Kamena, aribwo hasakaye inkuru y’uko Alpha Rwirangira agiye kurushinga n’uyu mukobwa. Amafoto y’ubukwe bwabo yagiye hanze agaragaza ko umugore we ateganya kwibaruka vuba, kuko mu bigaragarira amaso, akuriwe.

Rwirangira ashyira hanze aya mafoto, yatangaje ko mu minsi iri imbere azabwira abantu iby’inkuru y’urukundo rwe na Liliane Umuziranenge, kuva ku munsi wa mbere bahura kugeza barushinze.

Iryavuzwe ryatashye! Uyu muhanzi amaze iminsi atangiye gusakaza amashusho ye n’umugore we bavuga iby’inkuru y’urukundo rwabo, yifashishije YouTube.

Alpha Rwirangira yasengeye umugore we…

Rwirangira yavuzwe cyane mu 2015 ubwo Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Iburengerazuba mu 2013, wari umukunzi we, yabyaraga mu ntangiriro za Mata uwo mwaka, akabigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntabimenyeshwe. Muri Mutarama 2015 Alpha yemeje ko Esther atwite inda ye, ariko ko bamaze gutandukana kubera ibintu batumvikanagaho.

Nyuma y’icyo gihe ntabwo Alpha Rwirangira yongeye kuvugwa cyane mu nkuru zijyanye n’urukundo. Nyamara ngo mbere yo kurushinga muri uyu mwaka, yagiye akundana n’abakobwa bagatandukana.

Ati “Nagiye nkundana n’abakobwa batandukanye ariko ntibikunde ko dukomezanya. Rimwe na rimwe bigaterwa no kuba tutari kumwe, ababizi barabizi.”

“Byageze igihe aho nagiye nkundana n’abakobwa ariko bikagenda bipfa bamwe tutaranabonana, byaterwaga n’impamvu zitanturutseho cyangwa ngo abe aribo ziturukaho, ariko bikabaho kubera ko tugomba gutandukana.”

Yavuze ko mu nzozi ze yari afite gahunda yo kuzagira umuryango, ndetse mbere yo gushaka akaba yarabanje kubisengera.

Ati “Mu nzozi zanjye nifuzaga kuzagira umuryango. Nafashe umwanya ndabisengera. Hari umupasiteri wigeze kubivuga ati ’abasore n’inkumi musengere abagore muzashaka.’ Ntabwo nari narabihaye uburemere, gusa ntangiye gutekereza kurushinga nibwo nabyibutse. Naratangiye ndasenga, nkavuga umukobwa nshaka uko ateye, uko asa, mbese byose. Nafashe igihe ndasenga, birangiye mbiganiriza inshuti.”

Yakomeje avuga ko yabibwiye inshuti zikajya zimuca intege ziti ‘ibyo bintu ntabwo bishoboka’. Ngo yari asanzwe aziranye na nyina w’umugore we, umunsi umwe bapanga ko ajya kumusura aba ari nabwo abona uyu mukobwa. Akimukubita amaso ngo yahise abona ko ariwe yahoze yifuza.

Ati “Mama wa Liliane twari dusanzwe tuvugana. Yarampamagaraga akambaza ati ’umeze ute? Amakuru,’ Umunsi umwe yarambwiye ngo ndashaka kukubona. Ntabwo twari twagahuye kuva igihe nari naragereye muri Canada. Yari yo mahirwe meza yo kugira ngo tubonane.”

“Njyayo, nta kintu ntekereza kijyanye n’umukobwa. Turahoberana, turaganira. Noneho Liliane yari ari mu nyubako hejuru ari koga. Sinari namubonye, gusa nagiye kubona mbona umukobwa mwiza aramanutse. Ndareba ndavuga nti ’uyu mwana ko ari mwiza cyane kandi akaba asa nka wa wundi nashakaga’. Ariko nabanje gutinya kubivuga.”

Yakomeje avuga ko yabwiye nyina w’umugore we ko yakunze uwo mukobwa, arangije amushyira ku ruhande baraganira.

Ati “Nakekaga ko hari icyo dupfana, nshyira mama we ku ruhande, mbimubajije arambwira ngo ntacyo.”

Impamvu Alpha Rwirangira yakekaga ko we n’umugore we baba bafitanye isano, ni uko bakuranye mu muryango azi ko ari mubyara we. Ngo nyuma baje kuburana ndetse iwabo w’umugore bajya gutura muri Canada, aho bongeye guhurira mu myaka mike ishize, ni igihe Alpha yajyaga guturayo.

Umugore wa Rwirangira we yavuze ko yumvaga ko ari uwo mu muryango, kuko yari yarakuze ariko abibona.

Ati “Nari nzi ko ari mubyara wanjye. Nari nsanzwe muzi mu muryango. Nagiye kumusuhuza nk’umushyitsi. Yafashe umubyeyi wanjye amushyira ku ruhande amubaza niba hari icyo dupfana, bamubwira ko nta maraso duhuje. Nibwo yatangiye kunganiriza.”

Umugore wa Alpha avuga ko yabanje kugira amakenga agira ngo ni ‘ay’abahanzi ariko nyuma akaza kubona ko bifite gahunda’.

Ati “Nabanje kugira amakenga ariko uko twaganiriye nkagenda mbona ko yambera umufasha mwiza. Nafashe umwanya ndabisengera, ngisha n’inama, nyuma nza kumwemerera ko dukundana.”

Ngo Alpha yagerageje kwiyereka umugore we uwo ari we, kiba kimwe mu bintu bikomeye yamukundiye. Ikindi Umuziranenge yakundiye uyu muhanzi ngo ni uko ari umukozi.

Alpha Rwirangira yateye ivi ku munsi w’abakundana ku wa 14 Gashyantare 2020.

Uyu muhanzi yavuye mu Rwanda mu mpera za 2014 asubira muri Amerika aho yigaga. Ubu aba muri Canada we n’umugore we.

Alpha Rwirangira n'umugore we ubwo bakoraga ubukwe
Alpha Rwirangira n'umugore we babanje gukeka ko bafitanye isano
Rwirangira n'umugore baherutse kurushinga bari no kwitegura kwibaruka umwana wabo w'imfura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .