Ibi Dr. Murangira yabigarutseho ku rubuga rwa ‘X’ aho yasubizaga uwari ugaruye kuri X agace k’ikiganiro Busandi yakoze, avuga ibibazo afitanye Danny Nanone akaba na se w’abana be.
Dr. Murangira yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga guha agahenge Danny Nanone n’umugore babyaranye cyane ko aba ari ababyeyi b’abana bakiri bato kandi bakeneye kurindwa.
Ati “Impande zombi zaraganirijwe ku buryo haboneka igisubizo kirambye. Ahubwo twabasaba kubaha agahenge ko kutabahoza ku mbuga nkoranyambaga. Bafite abana bato bakeneye kurindwa.”
Amakuru IGIHE ifite ni uko mu minsi ishize Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwaganirije Danny Nanone n’umugore babyaranye, mu rwego rwo kureba umuzi w’ikibazo cyabo kimaze imyaka irenga 10 kizenguruka mu itangazamakuru no mu nkiko.
Nyuma yo kuganira n’impande zombi, uru rwego rwiyemeje gushaka igisubizo kirambye.
Nta makuru menshi y’ibiganiro cyangwa umuti uri kuvugutirwa ikibazo cya Danny Nanone n’uyu mugore babyaranye aramenyekana cyane ko ari ibiganiro bigikomeje.
Ikibazo cya Danny Nanone n’uyu mugore babyaranye cyakomeje kuzenguruka mu itangazamakuru no mu nzego z’ubutabera kuva mu 2013 ubwo babyaranaga umwana wabo wa mbere kugeza n’ubu rwari rukigeretse.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!