Ba Nyampinga b’u Rwanda binjiye mu bukangurambaga bwo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 Mata 2020 saa 10:00
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize Nyampinga w’u Rwanda Nishimwe Naomie yatanze imfashanyo yo kugoboka abatishoboye muri ibi bihe Isi n’u Rwanda byibasiwe na COVID-19 iterwa na Coronavirus, anasaba abandi bambitswe ikamba gukurikiza urugero rwe.

Miss Rwanda 2020 Nishimwe Naomie ku wa Kabiri tariki 7 Mata 2020 nibwo yashyikirije Umurenge wa Gitega anatuyemo ibiribwa birimo Umuceri, Kawunga, ibishyimbo, isukari, amavuta n’amasabune bizahabwa abagizweho ingaruka n’ingamba zafashwe mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma yo gushyikiriza inkunga ye Umurenge wa Gitega, Miss Nishimwe, yasabye bagenzi be bamubanjirije gutera ikirenge mu cye bagafasha abatishoboye muri iki gihe.

Yagize ati ”Muraho, nizere ko mumeze neza muri ibi bihe bitoroshye […], nk’uburyo bwo kwishyura urukundo Abanyarwanda banyeretse mu minsi ishize nshyigikiye gahunda ya Leta yo guha ibiribwa ababikeneye muri ibi bihe. Mfashe uyu mwanya kugira ngo nsabe bakuru banjye nabo kwinjira muri ubu bukangurambaga.”

Babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha abakobwa bose begukanye amakamba ya Miss Rwanda bemereye Nishimwe Naomie ko bazitabira ubu bukangurambaga ndetse bamushimira igikorwa cyiza yakoze.

Abakobwa bemeye kwinjira muri ubu bukangurambaga ni Bahati Grace watowe mu mwaka wa 2009, Kayibanda Aurore watowe mu 2012, Akiwacu Colombe watowe mu 2014, Kundwa Doriane watowe mu 2015, Mutesi Jolly watowe mu 2016, Iradukunda Elsa watowe mu 2017, Iradukunda Liliane watowe mu 2018 na Nimwiza Meghan wambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu 2019.

Mu butumwa bwabo ntibatangaje igihe inkunga yabo bazayitangira, gusa kimwe n’abandi, abashaka gutanga inkunga babimenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bukabafasha muri icyo gikorwa bijyanye n’amabwiriza yashyizweho mu kwirinda Coronavirus.

Hashize iminsi Leta itangiye gutanga inkunga y’ingoboka ku miryango itishoboye yagizweho ingaruka n’amabwiriza arimo iryo kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus. Ni igikorwa cyanayobotswe n’inzego z’abikorera, abanyamadini, abahanzi n’abandi.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko kuva umuntu wa mbere asanzwemo Coronavirus ku wa 14 Werurwe 2020, mu Rwanda hamaze kugaragara abantu 113 bayirwaye, muri bo barindwi barakize barataha.

Nishimwe Naomie ubwo yashyikirizaga inkunga ye ubuyobozi bw'Umurenge wa Gitega
Miss Bahati Grace yemeye kwinjira muri ubu bukangurambaga
Aurore Kayibanda watowe mu 2012 yinjiye muri ubu bukangurambaga
Kundwa Doriane na we ntiyasigaye
Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2014 yinjiye mu bukangurambaga bwo gufasha abagizweho ingaruka na Coronavirus
Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, Mutesi Jolly, na we yemeye kwinjira muri ubu bukangurambaga
Miss Iradukunda Liliane yemereye Nishimwe Naomie ko nawe yinjiye mu bukangurambaga yatangije mu bambaye amakamba y'abakobwa b'uburanga mu gihugu
Nimwiza Meghan uherutse gutanga ikamba na we yinjiye mu bukangurambaga bwa murumuna we Nishimwe Naomie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .