B Threy yasohoye indirimbo ye” Nicyo gituma” izaba iri kuri EP nshya yitegura kumurika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 Nyakanga 2020 saa 04:27
Yasuwe :
0 0

Muheto Bertrand wamenyekanye mu njyana ya Hip hop nka B Threy ari mu myiteguro yo kumurika EP ye “Shwi da” iya mbere nyuma yo kuva muri Green Ferry, izaba igizwe n’indirimbo eshanu zirimo na “Nicyo gituma” yamaze gusohora.

EP (Extended Play) ni imbumbe y’indirimbo nkeya zituzuye neza album ziba ziri hagati y’eshatu n’esheshatu.

Akenshi abahanzi bakunze kuyifashisha mu gihe badafite ubushobozi bwo guhita bakora Album yaba mu buryo bw’amafaranga cyangwa bw’umwanya.

B Threy yahamije ko agiye gusohora EP ye nshya nyuma y’uko asohoye indirimbo ye nshya “Nicyo gituma”, ikaba imwe muri eshanu zizaba ziyigize.

B Threy yagize ati” Abakunzi ba Kinyatrap bitege indirimbo yanjye nshya nise Land lord izaba iriho, ni imwe mu zo nishimiye nanjye ubwanjye ariko mbaye mbumvishije “Nicyo gituma”.

B Threy ateganya ko iyi EP izasohoka mu mpera za Nyakanga 2020. Yagize ati” Numva yazasohoka nka tariki 27 Nyakanga, umunsi n’ubusanzwe w’amavuko wanjye ariko bitanakunze ntibyarenga tariki 30 Nyakanga.”

Mu Ukuboza 2019 nibwo yasezeye muri Green Ferry, hari abatekereje ko arambiwe kuba Bushali ariwe uzwi cyane nyamara barakoranaga nk’itsinda.

B Threy ntiyigeze aca ku ruhande impamvu yamukuye muri iyo nzu ifasha abahanzi. Yahamije ko yavanwemo nuko urukundo hagati y’abo bakoranaga rwari rwarayoyotse ndetse abona Green Ferry ishaka gutonesha Bushali kubarusha.

B Threy yatangije Studio ye nshya aho ari gukorana n’umu Producer witwa Dizzo Last ukomeye mu gukora injyana ya Hip hop.

“Shwi da” ni EP ya mbere azaba asohoye nyuma yo gusezera muri Green Ferry aho yakoreye album ebyiri zirimo; Nyamirambo na 2040.

Reba indirimbo nshya ya B Threy

B Threy yasohoye indirimbo ye” Nicyo gituma” izaba iri kuri EP nshya yitegura kumurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .