B Threy yasohoye indirimbo ya mbere nyuma yo gutandukana na Green Ferry Music

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 08:02
Yasuwe :
0 0

Muheto Bertrand wamenyekanye mu njyana ya Hip hop nka B Threy yasohoye indirimbo nshya yise “Impano ni ubuzima”, iba iya mbere ashyize hanze kuva yatandukana na Green Ferry yamufashaga kumenyekanisha ibikorwa bye.

"Impano ni ubuzima" ni indirimbo nshya ya B Threy iri kuri album ye yise “2040”, yasohokanye n’amashusho yayo.

Muri aya mashusho, B Threy yifashishije umusaza w’i Nyamirambo wanamuhaye impanuro zamuviriyemo kwandika iyi ndirimbo.

Zimwe mu mpanuro B Threy yahawe n’uyu musaza yamubwiye ati “Ntuziruke inyuma y’umuntu n’umwe uziruke mu byawe niyo byamara imyaka 25 cyangwa 30 uziyemeze kuzabigeraho.”

B Threy mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati ”Nyuma yo kuganira n’uyu musaza nahisemo gushingira ku magambo ye nkuramo indirimbo. Namusabye ko namukoresha mu mashusho arabinyemerera.”

Uyu musore avuga ko yatangiye umuziki mu 2014 arangije amashuri yisumbuye, kuwihebera bituma adakomeza kaminuza. Yatangiye akorera umuziki i Nyamirambo nk’umwana uhavuka.

Binyuze ku muntu w’inshuti ye, yaje guhura n’ubuyobozi bwa Green Ferry aho yasanze Bushali, nyuma hazamo Slum Drip n’abandi basangiye injyana na Kinyatrap.

Mu Ukuboza 2019 nibwo yasezeye muri Green Ferry, hari abatekereje ko arambiwe kuba Bushali ariwe uzwi cyane nyamara barakoranaga nk’itsinda.

B Threy ntiyigeze aca ku ruhande impamvu yamukuye muri iyi kompanyi avuga ko yavanwemo nuko urukundo hagati y’abo bakoranaga rwari rwarayoyotse ndetse abona Green Ferry ishaka gutonesha Bushali kubarusha, no kuba na we yaratekerezaga uko yakwiteza imbere akikorera.

B Threy yatangije Studio ye nshya aho ari gukorana n’umu Producer witwa Dizzo Last ukomeye mu gukora injyana ya Hip hop.

Reba iyi ndirimbo “Impano ni ubuzima” B Threy” aherutse gusohora

B Threy avuga ko agiye kwerekana icyo ashoboye nyuma yo kuva muri Green Ferry Music

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza