00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

B Threy yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Aye’ ikoze nka filime

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 Nyakanga 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Umwe mu baraperi bari gukorana imbaraga nyinshi mu muziki w’u Rwanda, B Threy yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya ‘Aye’ ikoze nka filime, ibitamenyerewe mu muziki w’u Rwanda.

Ni indirimbo y’urukundo, aho uyu muhanzi aba yarakunze umukobwa ariko ntabashe kugira amahirwe yo kumwegukana mu rukundo.

Muri iyi ndirimbo, B Threy agaragara mu isura y’umujura ufite n’itsinda bakorana, umunsi umwe bajya kwiba ahantu agasanga ni iwabo w’inkumi akunda, bikarangira nayo ayibye.

Ise w’umukobwa wibwe amafaranga bakanamutwarira umwana ajya guhangana n’amabandi nawe yitwaje itsinda ry’abandi basore akoresha.

B Threy avuga ko uburyo aya mashusho yafashwe n’uburyo yatunganyijwe, ari wo mwihariko w’iyi ndirimbo ugereranyije n’izo yari asanzwe akora.

Ati “Iyi ndirimbo amashusho yayo yafashwe mu buryo bwa filime, si ibintu twari tumenyereye mu muziki w’u Rwanda. Ndashimira Imana ko nanjye hari itafari ndi kugerageza gushyira ku iterambere ryawo.”

Uyu muraperi yashimiye ikipe ngari bakoranye mu gutunganya iyi ndirimbo yaba mu buryo bw’amajwi ndetse n’amashusho.

B Threy asohoye iyi ndirimbo ye nshya nyuma y’iminsi mike asohoye iyo yakoranye na Bull Dogg yise ‘Mood’.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo yaherukaga gushyira hanze, B Threy yahishuye ko yaniyunze na Bushali bari bagiye kumara umwaka batarebana neza.

Nubwo Igihugu kiri mu bihe bitoroshye byo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, B Threy avuga ko abahanzi babinyujije mu bihangano bashobora gufasha abakunzi kwirinda kwiheba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .