Ni ubukwe uyu muraperi amaze iminsi ategura bucece kugeza ubwo muri izi mpera z’icyumweru hasohotse integuza z’ubukwe bwe.
Amakuru ahari ahamya ko B Threy n’uyu mukobwa bamaze igihe mu rukundo, icyakora bakaba barahisemo kurugira ibanga kugeza mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo batangiraga kurugaragariza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Ku wa 27 Nyakanga 2022 ubwo B Threy yizihizaga isabukuru y’amavuko, Keza yamubwiye amagambo agaragaza urukundo bafitanye.
Yagize ati “Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri njye […] isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.”
Ni amagambo yakiriwe neza n’uyu muraperi wagize ati “Nanjye ndagukunda.”
Bertrand Muheto wiyise B-Threy uri mu batangije injyana ya Kinyatrap, ni umwe mu baraperi bamaze kuzamura izina ryabo.
Mu 2019 uyu muraperi yasezeye muri Green Ferry Music ya Dr Nganji yamufasha we na bagenzi be bakoranaga injyana ya Kinyatrap yiyemeza gutangira urugendo rwe mu muziki.
B Threy amaze kugira album eshatu na EP imwe arizo ‘Nyamirambo’ na ‘2040’ yasohoye mu 2019, EP yise ‘Shwiii dah!’ yasohoye mu 2020 na album ye ya gatatu yise ‘Muheto wa mbere’ yasohotse mu 2022.












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!