00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

B-KGL yinjiye mu byo gufasha abantu mu mihango y’ubukwe no gushyingura

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 Kamena 2021 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

‘B-KGL’ kompanyi y’abasore n’inkumi b’ibigango, basanzwe bamenyerewe cyane mu kurindira umutekano abantu banyuranye biganjemo ibyamamare, bazanye agashya ko gufasha abantu mu mihango y’ubukwe no gushyingura.

Kanimba Bosco uyobora iyi kompanyi yabwiye IGIHE ko serivisi y’ibanze batanga muri iyi mihango ari ‘Protocole’ nubwo bitabujije ko hari izindi bakumvikana n’umukiriya mu gukorana.

Avuga ku mpamvu bahisemo kongera izi serivisi mu zo batangaga, Kanimba yagize ati “Twararebye dusanga ari ibintu bikenerwa kandi dushobora gukora neza.”

By’umwihariko ku bijyanye n’imihango yo gushyingura, Kanimba yavuze ko bakorana bya hafi na kompanyi yitwa ‘Twifatanye’ isanzwe itanga serivisi zo gushyingura.

Aha yagize ati “Twifatanye batanga serivisi zitandukanye zo gushyingura, twe rero dukorana na bo ku buryo tubafasha muri ’protocole.’

Asoza Kanimba yavuze ko ikinyabupfura n’ubunyamwuga bisanzwe bibaranga ari byo bazakomezanya no muri izi serivisi nshya batangiye guha abakiriya babo.

Ukeneye serivise za B-KGL, bimusaba kunyura ku bayobozi bayo aho ahamagara nimero:0789176017 cyangwa 0788627897.

Kanimba Bosco, umuyobozi wa B-KGL yijeje abakiriya babo ko ikinyabupfura n'ubunyamwuga bisanzwe bibaranga ari byo n'ubundi bashyize imbere muri serivisi nshya batanga
Abasore b'ibigango ba B-KGL batwaza abagize ibyago isanduku
Usibye guterura isanduku aba basore bashobora no gukora 'Protocole'
Usibye imihango yo gushyingura, B-KGL itanga na serivisi mu mihango y'ubukwe
B-KGL isanzwe imenyerewe mu gucungira umutekano abarimo ibyamamare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .