00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Aziz Ki yahishuye ko aherutse kwambika impeta Hamisa Mobetto

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 February 2025 saa 11:29
Yasuwe :

Rutahizamu wa Young Africans, Aziz Ki ni umwe mu basore baryohewe n’umunsi wahariwe abakundana ‘St Valentin’, cyane ko ari ubwa awizihije akundana na Hamisa Mobetto yanamaze kwambika impeta y’urukundo.

Kuri uyu wa 14 Gashyantare 2025 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga Aziz Ki yasangije abamukurikira amashusho amugarahaxa yambika impeta Hamisa Mobetto bamaze igihe bakundana.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Aziz Ki yagize ati “Nk’umukinnyi wa ruhago ubuzima bwanjye busaba gufata ibyemezo bikomeye, uko nitwara, uko ntera umupira ni amahitamo y’ahazaza hanjye. Icyakora icyemezo ntigeze nshidikanyaho n’isegonda rimwe ni ukuguhitamo.”

Uyu musore yakomeje yibutsa Hamisa Mobetto ko kuva bahura yahise amubona nk’uzamubera umugore ndetse ku bwe inzozi zabaye impamo.

Ati “Umwaka ushize nateye ishoti ryiza atari mu kibuga ahubwo ari ku ivi. Kuva wambwira Yego Isi yanjye yahise ihinduka burundu.”

Inkuru z’uko Hamisa yaba ari mu rukundo n’uyu musore w’imyaka 29 usanzwe akinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso, zatangiye guhwihwiswa nyuma y’amashusho y’aba bombi yagiye hanze bari kumwe ku kibuga cy’indege mu 2024. Iki gihe bari bavanye ku mukino barebanye.

Kuva icyo gihe bakunze kugaragara bari kumwe, ariko ntiberure ngo bahamye urukundo rwabo.

Nyuma y’igihe kitari gito mu itangazamakuru havugwa inkuru z’urukundo rwabo ndetse no ku mbuga nkoranyambaga badahabwa agahenge, yaba Hamisa Mobetto na Aziz Ki baciye amazimwe, basangiza ababakurikira amashusho y’ibihe byiza bagiriye i Dubai mu mpera z’umwaka ushize.

Uyu ni nawo mujyi Aziz Ki yambikiyemo Hamisa Mobetto impeta y’urukundo amusaba ko azamubera umugore.

Aziz Ki yambitse impeta Hamisa Mobetto
Ibyishimo ni byose hagati ya Aziz Ki na Hamisa Mobetto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .