Aya ni amwe mu magambo yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze by’umwihariko ubwo yari muri BK Arena ahabereye igitaramo cya John Legend.
Bijya gutangira, yatangiye atera urwenya abamukurikira, avuga ko yaganiriye n’abubatse BK Arena bakamubwira ko bifuzaga kuyubaka iwabo muri Uganda.
Yakomeje avuga yanyuzwe no kuba yari yicaye hafi y’aho Perezida Kagame yari, avuga ko amukundira uburyo yisanisha n’urubyiruko.
Nyuma yo kubona uko Perezida Kagame adasiba kwitabira ibikorwa bimuhuza n’urubyiruko, Azawi byamurenze asaba ko na Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yajya yitabira ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro.
Ati “Nabonye Perezida Kagame yitabira imikino, ibitaramo n’ibindi bikorwa, bimufasha kurushaho kwegera urubyiruko, ariko uwacu we akomeza ubuzima n’ubuyobozi bwe kandi ibi bintu numva ko bishobora kumufasha, akaruhuka. Ibi ni bimwe yakwigira kuri Perezida Kagame.”
Azawi witabiriye iki gitaramo, ni umwe mu bihumbi by’abanyamahanga biganjemo abaturage bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba bari bakoraniye muri BK Arena kwihera ijisho igitaramo cya Move Afrika cyari cyatumiwemo John Legend.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!