Ku wa 11 Werurerwe 2025, Yung Filly unazwi mu biganiro akorera kuri YouTube, yitabye urukiko rwo mu Mujyi wa Perth mu Ntara ya Western Australia, ku cyaha akurikiranyweho cyo guhohotera umukobwa.
Uyu muraperi wo mu Bwongereza yatsembeye urukiko avuga ko ibyo byaha hafi umunani byo guhohotera bishingiye ku gitsinda nta byo yakoze. Urukiko rwahise rumuha indi tariki y’urubanza rwe ruzaba ku wa 13 Kamena 2025.
Yung Filly yatawe muri yombi mu Ukwakira mu 2024. Yari akurikiranyweho guhohotera umukobwa w’imyaka 20 muri hoteli nyuma yo kuririmbira ahazwi nka Hillarys, agace ko mu Mujyi wa Perth. Ni ibikorwa bikekwa ko yakoze ku wa 28 Nzeri 2024.
Yung Filly uhakana ibyo ashinjwa, ari mu baraperi bagezweho mu Bwongereza, ndetse anazwi mu biganiro akorera kuri YouTube. Yamamaye mu ndirimbo nka ‘Tempted’, ‘Grey’, ‘100 Bags’ n’izindi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!