00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuraperi Yung Filly yahakanye ibyaha by’ihohotera akurikiranyweho

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 12 March 2025 saa 03:12
Yasuwe :

Umuraperi Andres Felipe Valencia Barrientos uzwi nka Yung Filly mu muziki, yateye utwatsi icyaha cyo guhohotera akurikiranyweho, ahabwa undi munsi wo kuburaniraho.

Ku wa 11 Werurerwe 2025, Yung Filly unazwi mu biganiro akorera kuri YouTube, yitabye urukiko rwo mu Mujyi wa Perth mu Ntara ya Western Australia, ku cyaha akurikiranyweho cyo guhohotera umukobwa.

Uyu muraperi wo mu Bwongereza yatsembeye urukiko avuga ko ibyo byaha hafi umunani byo guhohotera bishingiye ku gitsinda nta byo yakoze. Urukiko rwahise rumuha indi tariki y’urubanza rwe ruzaba ku wa 13 Kamena 2025.

Yung Filly yatawe muri yombi mu Ukwakira mu 2024. Yari akurikiranyweho guhohotera umukobwa w’imyaka 20 muri hoteli nyuma yo kuririmbira ahazwi nka Hillarys, agace ko mu Mujyi wa Perth. Ni ibikorwa bikekwa ko yakoze ku wa 28 Nzeri 2024.

Yung Filly uhakana ibyo ashinjwa, ari mu baraperi bagezweho mu Bwongereza, ndetse anazwi mu biganiro akorera kuri YouTube. Yamamaye mu ndirimbo nka ‘Tempted’, ‘Grey’, ‘100 Bags’ n’izindi.

Yung Filly yateye utwatsi ibyo guhohotera ashinjwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .