August Alsina yitiriye indirimbo ye nshya ijambo ryakoreshejwe n’umugore wa Will Smith avuga uko bakundanye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Nyakanga 2020 saa 07:11
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi w’Umunyamerika August Alsina ntabwo agisiba mu itangazamakuru mu nkuru zivuga ku mubano yagiranye n’umugore wa Will Smith, Jada Pinkett Smith.

Mu minsi yashize Jada yemeye ko yigeze gukundana n’umuririmbyi August Alsina mu myaka ine n’igice ishize, ubwo umubano we n’umugabo we utari wifashe neza.

Icyo gihe yabivugiye mu kiganiro cye cyitwa "Red Table Talk" yari yatumiyemo umugabo we Will Smith, nyuma y’inkuru zari zimaze iminsi zicicikana zivuga ku rukundo rwe na Alsina, ariko we na Will Smith baranze kugira icyo abivugaho.

Muri icyo kiganiro Jada yavuze ko yakundanye na August mu 2015, ubwo umubano we n’umugabo we wari umaze iminsi ujegajega. Yavuze ko nyuma y’ibibazo by’urukundo rwe na Will Smith, umubano we na August warangiye, ndetse yasubiranye n’umugabo we.

Mu kuvuga ku rukundo rwe na August Alsina, Jada yakoresheje ijambo ryavugishije benshi. Aho yagize ati “I got into an entanglement with August,” bishatse kuvuga ko yagiye mu gihirahiro mu mubano we na August Alsina.

Iri jambo yakoresheje asobanura iby’umubano we na August Alsina ntabwo ryavuzweho rumwe na benshi, kuko August Alsina we mbere yari yavuze ko we n’umugore wa Will Smith bakundanye ndetse ko Will Smith yahaye "umugisha" umubano wihariye na Jada Pinkett Smith.

Gusa Alsina aherutse kubwira Ikinyamakuru Vulture ko nawe yemeranya n’uyu mugore wa Will Smith ku buryo yasobanuyemo umubano bari bafitanye.

Ati "Ntabwo nzi impamvu iryo jambo ryabaye ikibazo gutya. Ndemeranya na we. Urebye ibisobanuro bya ‘entanglement’ ni umubano ugoranye cyangwa se w’igihirahiro. Niko byari bimeze. Byari ibintu bigoye.”

Kuri iki Cyumweru tariki 19 Nyakanga 2020, August Alsina yashyize hanze indirimbo ‘Entanglements’ yahuriyemo na Rick Ross, ibintu byongeye gusembura ibitekerezo bya benshi.

Iyi ndirimbo imara iminota itatu n’amasegonda 10. August Alsina hari aho avuga ko umubano we n’umukobwa aba aririmba batawita urukundo, ariko bitababuza kwishimishanya mu gitanda.

Will Smith yarushinganye na Jada Pinkett mu 1997 nyuma yo gutandukana na Sheree Zampino mu myaka ibiri yabanje. Bafitanye abana babiri; umukobwa witwa Willow Camille Reign Smith ufite imyaka 19 ndetse na Jaden Christopher Syre Smith ufite imyaka 21. Jada yigeze no gukundana na 2Pac.

August Alsina wakundanaga n’umugore wa Will Smith afite 27 mu gihe umugore yari yarihebeye afite imyaka 48. Ni umuririmbyi wa RnB watangiye umuziki mu 2007.

Reba indirimbo August Alsina yashyize hanze nyuma y’ijambo ryavuzwe risobanura umubano w’urukundo rwe na Jada Pinkett

August Alsina na Jada Pinkett bigeze kugirana umubano ariko gukundana neza bikanga
Will Smith na Jada Pinkett bigeze gutandukana bizana icyuho cyatumye uyu mugore agirana umubano utararambye na August Alsina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .