00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Audia Intore yambitswe impeta n’umunyamakuru bitegura kubana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 February 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Umuhanzikazi Audia Intore uri mu bakora umuziki gakondo, yambitswe impeta n’umunyamakuru wa Inyarwanda, Niyonsenga Cyiza Kelly uzwi nka The Cyiza.

Ni ibirori byabaye mu ijoro ryo ku wa 5 Gashyantare 2025 ubwo uyu musore yizihizaga isabukuru y’umukunzi we, Audia Intore.

The Cyiza na Audia Intore bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, gusa hashize igihe kinini baziranye nk’inshuti z’akadasohoka.

The Cyiza wambitse impeta Audia Intore asanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro ku Inyarwanda. Amaze imyaka itanu mu mwuga w’itangazamakuru.

Uyu musore yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo TV ndetse n’ahandi henshi harimo na Inyarwanda kugeza uyu munsi akorera.

Umunyamakuru The Cyiza yambitse impeta Audia Intore
Audia Intore na The Cyiza bagiye kurushinga nyuma y'imyaka hafi ibiri bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .