00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Audia Intore yashyize hanze amatariki y’ubukwe bwe n’umunyamakuru bagiye kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 April 2025 saa 09:50
Yasuwe :

Umuhanzikazi Audia Intore uri mu bakunzwe cyane mu muziki gakondo, yatangaje ko ubukwe bwe n’umunyamakuru Cyiza Kelly bateganya kurushinga, buteganyijwe ku wa 26 Nyakanga 2025.

Mu butumwa buteguza ubukwe bwabo, Cyiza na Audia Intore batangaje ko buzaba ku wa 26 Nyakanga 2025.

Ubukwe bwa Audia Intore na Cyiza butangajwe nyuma y’uko ku wa 5 Gashyantare 2025 yambitswe impeta y’urukundo nyuma y’uko bemeranyije kubana akaramata.

Cyiza yabwiye IGIHE ko we na Audia Intore bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, gusa hashize igihe kinini baziranye nk’inshuti z’akadasohoka.

Uyu musore ugiye kurushinga na Audia Intore asanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye mu myaka itanu amaze mu mwuga w’itangazamakuru.

Yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo TV ndetse n’ahandi henshi harimo na Inyarwanda aherutse gusezeramo.

Audia Intore umaze kubaka izina mu muziki gakondo azwi mu ndirimbo nka Isimbi ryanjye yakoranye na Bill Ruzima, Igikobwa yasubiyemo, Rwangabo na Uri mwiza mama n’izindi nyinshi.

Cyiza na Audia Intore batangaje amatariki y'ubukwe bwabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .