Mu butumwa buteguza ubukwe bwabo, Cyiza na Audia Intore batangaje ko buzaba ku wa 26 Nyakanga 2025.
Ubukwe bwa Audia Intore na Cyiza butangajwe nyuma y’uko ku wa 5 Gashyantare 2025 yambitswe impeta y’urukundo nyuma y’uko bemeranyije kubana akaramata.
Cyiza yabwiye IGIHE ko we na Audia Intore bamaze imyaka igera kuri ibiri bakundana, gusa hashize igihe kinini baziranye nk’inshuti z’akadasohoka.
Uyu musore ugiye kurushinga na Audia Intore asanzwe ari umunyamakuru w’imyidagaduro wanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye mu myaka itanu amaze mu mwuga w’itangazamakuru.
Yanyuze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Radio Imanzi, Izuba TV, Isibo TV ndetse n’ahandi henshi harimo na Inyarwanda aherutse gusezeramo.
Audia Intore umaze kubaka izina mu muziki gakondo azwi mu ndirimbo nka Isimbi ryanjye yakoranye na Bill Ruzima, Igikobwa yasubiyemo, Rwangabo na Uri mwiza mama n’izindi nyinshi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!