Auddy Kelly yahishuye uko yasabye urukundo Jody Phibi (Video)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Gicurasi 2020 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi Audace Munyangango uzwi nka Auddy Kelly yatangaje imvano y’impano ye mu muziki anakomoza ku kuntu yigeze kwimwa urukundo na Jody Phibi byigeze guhwihwiswa ko bakundana.

Auddy Kelly aherutse gushyira hanze indirimbo nshya yise ‘Kubi’ irimo ubutumwa bugaragaza umuhungu cyangwa umukobwa ukunda umukunzi we kubi.

Afite album zirimo ‘Ndakwitegereza’ yitiriye iyi ndirimbo ye yakunzwe cyane, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko umuziki awukomora kuri sekuru wigishaga indirimbo mu rusengero.

Ati “Nari mfite sogokuru wigishakaga indirimbo z’ikilatini ku rusengero rwo kwa Padiri. Kuririmba nabyisanzemo nkiri umwana, nari nziko nzi gusubiramo indirimbo z’abandi ariko nsanga nanjye ubwanjye nabasha kuririmba.”

Ngo yakundaga abahanzi barimo Craig David, Mariah Carey na R.Kelly akaba ari naho izina rya Kelly akoresha mu muziki ryavuye kuko yakundaga kuririmba ibihangano bye.

Kuri album ye ya mbere avuga ko indirimbo yitwa ‘Ndakwitegereza’ ariyo yagize uruhare rukomeye mu muziki we ndetse kugeza n’uyu munsi akaba abona abantu bakiyikunda.

Ati “Nayanditse kubera ubuzima. Ni ibintu nabonye ndabiririmba. Nayikoze ntatekereza ko izakundwa ndetse cyari igihe cy’umuziki aho wari ungoye cyane, nari maze gushyira hanze indirimbo nyinshi nkabona biranga, nkakora n’amashusho ariko bikarangira ntaho zigeze. Nari maze gukorana indirimbo na Kitoko, ntabwo ari Kitoko gusa wari kuyiririmbamo ahubwo n’undi muhanzi wari wantengushye. Nayo yagiye hanze mbona biranze. Nakoze ‘Ndakwitegereza’ mbona noneho birakunze.”

Auddy Kelly ngo yumvaga azaba umukinnyi wa filime ariko aza kwisanga mu muziki, iyo abivuga arakubwira ati ‘nari mfite impano yo gukina cyane filime, ku ishuri nakinaga mu makinamico, hari na filime nakinnyemo kera ariko kubera ko ibintu by’iterambere bikiri hasi mu minsi ishize twarayishatse turayibura”.

Yavuze kuri Jody Phibi bagiye bavugwaho byinshi mu itangazamakuru, ashimangira ko ari inshuti bahujwe n’umuziki bakaza guhuza cyane.

Avuga ko uyu mukobwa ashobora kuba yaratengushywe n’abantu benshi mu muziki ndetse benshi muri uru ruganda bakamwizeza ibitangaza nyamara bikarangirira mu magambo bikamugiraho n’ingaruka zo kumva yanze buri wese urimo.

Mu nkuru atazibagirwa mu buzima ni igihe yakoranaga indirimbo na Jody Phibi bikandikwa ko bakundana, bikamushegesha cyane ko yari akiri umuhanzi utazi byinshi mu ruganda rw’imyidagaduro.

Ati “Banditse inkuru ngo turi mu rukundo rukakaye, byarampungabanyije cyane. Nari nkiri umuziranenge ntaragera muri showbiz, nk’ubu hari inkuru bashobora kunyandikaho ntibigire icyo bintwara. Nari nziko bakwandika inkuru ngo nakoze indirimbo nta kindi banyandikaho.”

Avuga ko abo mu muryango bahungabanye ndetse aribo babibonye mbere ariko na none ngo nyuma aza gusanga atarenganya umunyamakuru kuko yari yashyize kuri WhatsApp uwo mukobwa anamusangiza abamukurikira cyane.

We na Jody babaye inshuti magara kugera aho umwe igikorwa yashakaga gukora yagishaga undi inama.

Ati “Ni umuhanzikazi twakoranye ariko turafatanya, turahuza tuba inshuti [...] Yajyaga muri studio akampamagara nkumva indirimbo ari gukora nanjye bikagenda gutyo.”
Ngo hari igihe yatewe igitutu n’itangazamakuru ryandikaga ubutitsa ko akundana na Jody maze afata umwanzuro wo kumusaba ko bakundana undi aza kubyanga.

Ati “Twabaye inshuti, byigeze kubaho ndamubaza nti ese ubundi twakwikundaniye bikaba byo, arambwira ati oya. Wowe ndagukunda ariko by’akazi. Gushaka ko dukundana byabayeho ambwira ko agiye kubitekerezaho ariko ntiyansubiza, nanjye sinongera kubimubaza. Ntekereza iyo dukomeza byari kuzavamo [...] Abanyamakuru bandika inkuru ngo abantu barakundana mukaba mwatuma bibatera gukundana.”

“Kuba narabimubwiye nta birenze yari umuntu w’inshuti yanjye cyane, kandi nanjye nari mbonye mu kazi bimeze neza ndamubwira nti ese nyuma y’akazi dukomeje ubyumva ute, aba nk’utunguwe. Ntabwo wambaza byarangiye bite.”

Mu ndirimbo za Jody uyu musore yakunze iyitwa ‘Ndacyashidikanya’. Auddy Kelly mu ndirimbo ze avuga ko akenshi haba harimo ijanisha runaka rishingiye ku buzima bwe bwite akabihuza n’ubuzima bw’abandi bantu cyangwa se bw’ibyo abona muri rusange.

Ati “Indirimbo zanjye zose ziba zimfiteho icumi ku ijana cyangwa makumyabiri, ntabwo naririmba ibintu bitari mu byiyumviro byanjye. 80% ndeba ku biba muri sosiyete nyarwanda.”

Uyu muhanzi avuga ko mu ndirimbo zose iyo azi ko yaturutse ku buzima bwe bwite ijana ku rindi ari iyo yise ‘Ndambutse’. Iyi ndirimbo y’Imana yemeza ko yizanye kuko yari aryamye akumva imujemo ibitero byose n’inyikirizo.

Ati “Nari naryamye saa yine mbura ibitotsi, byari bigeze nka saa cyenda nibwo numvise iyo ndirimbo injemo ndabyuka ndicara mbitekerezaho mfata agatabo kanjye ndayandika, mbyuka njya muri studio nyikora ntyo. Icyo gihe nari ndi mu bihe bibi, nabonaga ibintu byose byanze.”

Auddy Kelly yize muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishuri ry’imari n’ubukungu, aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza nyuma aza gushaka impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu muri Mount Kenya University.

‘Kubi’ indirimbo Auddy Kelly aheruka gushyira hanze

Auddy Kelly aherutse gushyira hanze indirimbo yise 'Kubi'
Umuhanzi Auddy Kelly hari igihe yari agiye kuva mu muziki kubera gukora indirimbo ntizikundwe
Jody Phibi yanze gukundana na Auddy Kelly wari wamusabye urukundo
Jody Phibi na Auddy Kelly bavuzweho gukundana, ni inshuti kuva kera
Auddy Kelly hari igihe cyageze akajya agaragaza amarangamutima adasanzwe kuri Jody Phibi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .