Auddy Kelly yagarutse mu muziki nyuma y’igihe asa n’uwabivuyemo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Gashyantare 2020 saa 03:58
Yasuwe :
0 0

Umuririmbyi Audace Munyangango umenyerewe mu muziki nka Auddy Kelly yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Kubi’ ahamya ko agarukanye imbaraga ze zose nyuma y’igihe kinini asa n’uwashyize ku ruhande ibya muzika.

Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw’amajwi yakozwe na MadeBeats naho amashusho akorwa na R Day usanzwe akorana n’uyu muhanzi.

Irimo inkuru y’umukobwa wakundanye n’umuhungu w’icyamamare musaza we akabyivangamo kubera ko aba akeka ko urukundo rwabo rutazaramba ahubwo ruzatuma mushiki we ababara.

Auddy Kelly yabwiye IGIHE ko yari amaze igihe asa n’uwagiye ku ruhande ashakisha uburyo yagarukana imbaraga mu muziki, ati” Urumva iyo ukora ariko ukabona bitameze neza wiha akanya ukareba impamvu bitagenda uko ubishaka wamara kubikemura ukabisubiramo neza.”

Ku kijyanye n’ibyatumye ava mu muziki gato, Auddy Kelly yavuze ko atabirondora ngo abivemo, ati” Ni byinshi bituma ujya ku ruhande ukisuganya wamara kubona ibyo wifuza ngo ugarukire rimwe ubibonye ukagarukana imbaraga. Ndizeza abakunzi banjye ko nagarutse kandi ntazongera kugenda.”

Auddy Kelly avuga ko igihe yamaze adasohora indirimbo kidasobanuye ko atakoraga umuziki. Yavuze ko yajyaga muri studio ndetse afite indirimbo nyinshi yakoze ubu asigaje kugenda asohora. Ati” 2020 ni umwaka wanjye munyitege.”

Agaruka ku ndirimbo nshya, yavuze ko harimo ubutumwa bwibanda kugukebura abantu bitiranya ubusitari n’ubuzima busanzwe.

Ati “Mba nkundana n’umukobwa ariko musaza we atifuza ko tuba inshuti kuko aba avuga ko abahanzi ari abantu badasobanutse, akamusezeranya kuzamushakira undi musore bakundana bakwiranye ariko umukobwa akanamba avuga ko nta wundi ashobora gukundana nawe.”

Uyu muhanzi ubusanzwe uririmba indirimbo ziganjemo iz’urukundo,yari aherutse gushyira hanze indirimbo zihimbaza Imana zirimo iyo mu gitabo yitwa ‘Imvura’ yafatanyije na Jody Phibi, Umuvandimwe yo mu gitabo yasubiyemo abisabwe na nyina, ‘Igitangaza’, ‘Reka nkubyinire’, na ‘Arakomeye’.

Auddy Kelly uzwi cyane mu ndirimbo ’Ndakwitegereza’, yakoze izindi zirimo iyitwa ‘Sinzagutererana’ yakoranye na Jody Phibi byigeze no kuvugwa ko bakundana, ‘Ubyumve’, ‘Sinkakubure’ n’izindi zitandukanye.

Uyu muhanzi yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza ku wa 30 Nyakanga 2015, yize mu Ishami ry’Imenyekanishabikorwa (Marketing) muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya CBE.

Reba iyi ndirimbo nshya ya Auddy Kelly

Auddy Kelly ni umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini ariko yari amaze iminsi yarawusubitse kubera impamvu zinyuranye ndetse n'amasomo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .