00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Auddy Kelly, Tom Close na Massamba mu bakoze mu nganzo…indirimbo nshya za weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 8 March 2025 saa 06:59
Yasuwe :

Auddy Kelly, Tom Close na Massamba ni bamwe mu bahanzi bashyize hanze indirimbo zinyuze amatwi zagufasha gusoza icyumweru unezerewe.

Auddy Kelly, uri mu bahanzi bamaze igihe kinini mu muziki nyarwanda, afatanyije na Aline Gahongayire muri iki cyumweru yashyize hanze indirimbo yise “Hari amashimwe”.

Aba bahanzi baririmbanye muri korali mu myaka yashize bahisemo kongera kuririmbana bashima Imana.

“Aah” - Olimah

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Olimah uri mu bakiri kuzamuka muri iki gihe. Uyu musore aba aririmba avuga uburanga buhebuje bw’umukobwa yakubise amaso kuva bakimenyana.

“Mbonezamakuza” - Massamba

Ni album nshya ya Massamba uri mu bahanzi bamaze kubaka ibigwi mu Rwanda. Album nshya y’uyu muhanzi igizwe n’indirimbo 27.

Zirimo nka Rwabihama, Batashye, Tsinda, Ikibasumba, Mporempore, Urwererane, Umwali, Mbonezamakuza, Duhananye umurego, Zarwaniyinka, Milindi ya Ngoma, Kamonyi, Nyangenzi na Nyiramaliza.

Hariho kandi Amagaju, Nyaruguru Vol II, Dukumbuye Rwanda Yacu, Abe, Muyumbu wa Nziga, Twaje kugutaramira, Urabeho shenge, Twazindutse, Iyambere Ukwakira Voll II, Sisi wenyine Vol II, Dimba hasi Vol II, Fourteen Vol II na Vive Lange.

“Muvumwamata” - Cyusa

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Cyusa Ibrahim. Iyi ndirimbo yayitiriye album ya kabiri ashaka gushyira hanze mu minsi iri imbere. Iyi album avuga ko yayituye nyirakuru wamwigishije kuririmba mu bwana bwe.

“Cinema” - Tom Close ft. Bulldogg

Ni indirimbo y’umuhanzi Tom Close yahuriyemo na Bulldogg uri mu baraperi bakomeye mu Rwanda. Muri iyi ndirimbo baba bagaragaza uburyo hari abantu bamwe bahorana ishyari bigatuma aho kwiteza imbere bahora bareba ibyo abandi bagezeho.

“YEBO [Nitawale]” - Vestine & Dorcas

Ni indirimbo nshya ya Vestine na Dorcas. Aba bavandimwe basanzwe baririmba indirimbo zo guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo yabo nshya baba bagaragaza ukuntu Imana ari umurengezi.

“Hello” - Bwiza

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Bwiza. Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa aba aririmba agaragaza uburyo urukundo ari rwiza iyi buri wese akunda undi by’ukuri.

“Ndahiriwe” - Bosco Nshuti

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Bosco Nshuti uri mu bamaze kubaka ibigwi mu muziki wo kuramya Imana.

Muri iyi ndirimbo uyu mugabo aba agaragaza uburyo kumenya Imana ari ukuba umunyamahirwe.

“Imbabazi” - Jado Sinza

Ni indirimbo nshya ya Jado Sinza na Esther. Aba binjiye mu mubare w’abaririmbyi baramya Imana, banabana nk’umugabo n’umugore. Muri iyi ndirimbo baba baririmba imbabazi z’Imana.

“Ntumaho Ijambo” - Philemon Byiringiro

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana umaze igihe gito atangiye gukora umuziki ku giti cye, Philemon Byiringiro yashyize hanze indirimbo ye ya kabiri yise ’Ntumaho Ijambo’ ishimangira uburemere bwo kwizera Yesu.

Philemon Byiringiro ni umugabo ukijijwe, ukorera umurimo w’ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR SGEM Gikondo, akaba n’umuririmbyi muri korali yaho yitwa Naioth.

Iyo ndirimbo ye ikubiyemo ubutumwa bwo kwizera Yesu ku kigero cyo kumva ko ijambo rye ribasha guhindura ibidashoboka. Ni indirimbo avuga ko igenewe abantu bose.

“Niko Ndi” - Sicha One

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Sicha One uri mu bakizamuka muri iki gihe. Uyu musore muri iyi ndirimbo aba yishyize mu mwanya w’umusore ukunda umukobwa akamubwiza ukuri ku myitwarire ye.

“Overdose” - Tripper

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Tripper uri mu bagezweho mu Rwanda muri Hip Hop. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba agaragaza uburyo abaraperi badafatwa neza, ariko bo mu myitwarire bakagerageza gukora neza.

“Baturekure” - Kavu Music , Zeotrap ,Chaka Fella,Dondada, Bodack & Bwiru Majagu

Ni indirimbo nshya ya Kavu Music , Zeotrap ,Chaka Fella,Dondada, Bodack na Bwiru Majagu. Muri iyi ndirimbo aba basore baba bivuga ibigwi bagaragaza ko mu muziki batari agafu k’imvugwa rimwe.

“Imararungu” - Victor Rukotana

Ni album nshya ya Victor Rukotana. Kuri iyi album uyu muhanzi yumvikanishaho umwimerere w’umuziki wa Kinyarwanda.

Rukotana ni umwe mu bahanzi basanzwe bakundirwa ubuhanga ndetse no kwandika indirimbo zinyura imitima ya benshi.

“Sinanirwa” - Peace Hozy

Ni indirimbo nshya y’umuhanzikazi Peace Hozy uri mu bamaze kumenyekana mu muziki wo guhimbaza Imana. Muri iyi ndirimbo uyu mukobwa aba agaragaza uko abantu bamwe bananirwa kwihanganira ibigeragezo.

“Ola” - Kivumbi King

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Kivumbi King. Muri iyi ndirimbo uyu musore aba aririmba agaragaza uko urukundo rwo mu buto akenshi ruryoha ndetse kwibagirana kwarwo bikagorana akenshi.

“Indirimbo zo mu mahanga …

“Push 2 Start Remix” - Tyla ft. Sean Paul

“W for Wetego” - Blaqbonez feat. Phyno, Young Jonn and DJ 808

“Hell and Back” - Fireboy DML

“Laho” - Shallipopi

“BIG 45” - Protoje


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .