00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunyarwenya Atome agiye gutaramira i Zurich

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 Ugushyingo 2021 saa 10:34
Yasuwe :

Umunyarwenya Ntarindwa Diogène wamenyekanye nka Atome cyangwa Gasumuni, umwe mu bahanga mu gucisha ubutumwa mu mikino y’ikinamico, agiye gutaramira i Zurich mu Busuwisi.

Atome umaze iminsi ku mugabane w’u Burayi, aho yatumiwe mu gitaramo ‘Cultural christmas party’ kizaba tariki 4 Ukuboza 2021.

Muri iki gitaramo, byitezwe ko azakina umukino yise ‘Carte d’identite’, mu gihe DJ Princess Flor ari we uzaba avanga imiziki.

“Carte d’identité” Atome agiye gukinira mu Busuwisi, ni umukino akina ari wenyine. Ukubiyemo amateka y’ubuzima bwa Atome akunze guhita ahura neza n’ay’u Rwanda muri rusange.

Atome aherutse guhamya ko uyu ariwo mukino wamushimishije mu yo yakinnye yose.

Ati "Kuwukina ayo mateka nkayavugamo, ndetse nkanagira amahirwe yo kuyakinamo nyasetsamo kandi ntayapfobya, nkanagira amahirwe yo kuwukinira umuryango wanjye, byaranshimishije cyane."

Umukino ‘Carte d’Identite’ umaze imyaka icumi irenga ukozwe.

Atome agiye gutaramira i Zurich mu Busuwisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .