Uyu mugabo wari umaze iminsi arwaye umutima, yitabye Imana nyuma y’iminsi yari amaze ari kwivuriza mu bitaro bya CHUK indwara y’umutima.
Umwe mu bana be baganiriye na IGIHE, yavuze ko papa we yitabye Imana Saa moya z’umugoroba wo kuri iki cyumweru tariki 7 Werurwe 2021.
Mu minsi ya mbere ya Werurwe 2021, Ntawuhanundi yabwiye umunyamakuru wa IGIHE ko yari amaze igihe arembye ariko yorohewe ku buryo yavugaga ko yiteguye gutangira ubuzima busanzwe.
Ati “Nari maze iminsi ndwaye bikomeye, ariko natangiye gutora agatege, ejo bundi nagiye ku kazi ngo ndebe uko bimeze, ariko sinari guhita ntangira gukora, gusa mu minsi mike ndaba ngasubiyeho.”
Ntawuhanundi yitabye Imana arangije album y’indirimbo icyenda zirimo umunani zo kuramya no guhimbaza Imana.
Producer wakoze iyi album, Master P aganira na IGIHE yahamije ko yari yararangiye ndetse yari yaranayimuhaye.
Ati “Yari arangije album y’indirimbo icyenda, zirimo umunani zo kuramya no guhimbaza Imana, n’imwe isanzwe. Nari nayirangije ndetse narayimuhaye yiteguraga kuyisohora gusa.”
Ibyo wamenya kuri John Ntawuhanundi
Uyu mugabo yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aza gutaha mu Rwanda mu 1975 akurira ku Muhima n’umuryango we.
Ubuhanzi ntiyari impano ye mu bwana. Indirimbo ‘Inyanja’ avuga ko yayihimbye by’impanuka kuko yaturutse ku irungu yagiriye mu yahoze ari gereza ya ‘Kigali’ izwi nka 1930.
Icyo gihe ngo yari ababajwe no gufungirwa muri gereza iri muri metero nke uvuye iwabo, nyamara atemerewe gusanga umuryango we urimo umugore yari amaze iminsi arongoye.
Mu 1989 ubwo yakoraga mu isanduku yo kuzigama y’u Rwanda “Caisse d’épargne”, haje kubamo ibibazo arafungwa.
Nyuma yo kugera muri gereza, ngo buri mugororwa yabaga agomba gushaka ikintu ahugiraho, bamwe bajya mu bubaji, ububoshyi, ubugeni n’ibindi we yigira mu buhanzi.
Nibwo yanditse indirimbo “Inyanja”, haza kubaho amarushanwa yo kuririmba ubuyobozi bwa gereza bumwemerera kujya guhatana ariko ajyana indi ndirimbo itari Inyanja.
Nyuma yo guhatana n’abahanzi bari basanzwe bakomeye nka Impala, Alexis Kagambage n’abandi indirimbo ye yabaye iya mbere.
Amaze gutsinda irushanwa, ubuyobozi bwa gereza bwamufashije kujya gufata amajwi y’indirimbo ye muri ORINFOR.
Ubwo muri ORINFOR bari bamaze kumufata amajwi y’indirimbo yatsinze, yasabye uwamufataga amajwi kumufasha akamukorera indi ndirimbo yari asanganywe ariyo ‘Inyanja’.
Ati “Nabwiye umuntu wafataga amajwi nti mfite akaririmbo, wamfasha ukagafata amajwi? Ati ntabwo byakunda ariko mukaririmbe gato numve. Ndaririmba uwafataga amajwi yumva ni keza cyane aranyurwa, anyemerera no kuyisohora.”
Ku wa Mbere nibwo kuri Radio Rwanda bacurangaga indirimbo nshya. Ubwo yari muri gereza, Ntawuhanundi yatunguwe no kumva indirimbo ye iri gucurangwa mu nshya zasohotse kuri Radio Rwanda.
Iyi ndirimbo imaze gusohoka yarakunzwe cyane, uko yari ikunzwe hanze ni nako yakunzwe muri gereza aho yari afungiye.
Reba ikiganiro John Ntawuhanundi yari aherutse kugirana na IGIHE
Indirimbo ’Inyanja’ yari aherutse kuyisubiranamo na Lil G

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!