Asinah yavuye imuzi iby’indirimbo nshya yakoranye na Riderman

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 23 Ukwakira 2019 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Mukasine Asinah [Asinah Erra] ni umwe mu bahanzikazi bahorana udushya, agahora ashyushya abakurikirana imyidagaduro mu Rwanda.

Uyu mukobwa wakanyujijeho mu rukundo na Riderman, ubu noneho yashyize hanze indirimbo aba bombi bakoranye, yashibutse mu bitekerezo by’uyu mukobwa yitwa ‘Turn Up’.

Iyi ndirimbo yasohotse mu buryo bw’amajwi n’amashusho yakozwe na HollyBeat ndetse na Julien Bmjizzo uri mu batunganya amashusho bahagaze neza muri iki gihe mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Asinah yavuze ko yakoze iyi ndirimbo mu buryo bwo gucubya umunabi wa bamwe mu bafana bacitsemo ibice kubera gutandukana kwe na Riderman.

Ati “Uyu ni umushinga maze imyaka ibiri mpanga. Mu bafana bacu hari abagiye bitandukanya bamwe bakajya ku ruhande rumwe abandi bakajya ku rundi, rwa rukundo rw’abafana bari bafitiye umuntu ugasanga rurabuze. Naricaye ntekereza uko twakongera guhuza abantu twatakaje, numva ko twihuje mu ndirimbo bashobora kuba bagaruka.”

Yakomeje avuga ko uretse gukorana iyi ndirimbo nta wundi mubano wihariye yagiranye n’uyu muhanzi.

Avuga ko iyi ndirimbo akibwira Riderman ko bayikorana byabanje kugorana kuko bikaza kumufata igihe ahozaho amwibutsa ariko nyuma akaza kubyemera.

Ati “Naramubwiraga nti iyi ndirimbo igiye kuba iy’umwihariko izaba ifite imbaraga, abantu bazayishimira. Ni indirimbo izatuma abantu batandukanye kubera twe bagaruka.”

Ngo iyi ndirimbo bayikorana nta kindi kiguzi Riderman yigeze amusaba.

Hari amakenga ko amajwi y’iyi ndirimbo ashobora kuba yarafashwe Riderman atabizi

IGIHE hari amakuru yahawe ko iyi ndirimbo ijya gukorwa, HollBeat yahamagaye Riderman amubwira ko hari ‘umuzigo’ w’ingoma [beat] y’ikirori afite akaba ashaka ko yaririmbamo kuko hari n’abandi bahanzi bazaba barimo.

Icyo gihe ngo Riderman yaraje barakora ariko nyuma aza kumenya ko yaba yaraguye mu mutego iki kikaba ari na kimwe mu byatumye iyi ndirimbo itinda muri studio.

Muri iki kiganiro Asinah yabajijwe iby’aya makuru avuga ko atari yo.

Ati “Ntabwo bibaho, ntibyashoboka kereka wenda dufasha amajwi ye tukayiba. Hajemo ibibazo koko byatumye indirimbo itanasohoka ariko nyuma biza gukemuka. Wenda byari byamuteye ubwoba nanjye sinabashije kumenya impamvu.”

Yaba mu imurikwa ry’amashusho y’iyi ndirimbo cyangwa se mu mashusho yayo nta na hamwe Riderman yigeze agaragara gusa Asinah yakomeje gutsimbarara avuga ko ‘ntabwo indirimbo ari iye ni njye we yakoze icyo yagombaga gukora kandi nanjye nibyo nashakaga’.

Asinah yari aherutse gusubiramo indirimbo ya Kizz [Kiss] Daniel yitwa ‘F***k You’ maze yibasira abasore batandukanye barimo na Riderman bigeze gukundana igihe kinini.

Icyo gihe mu gace gato yashyize ku mbuga nkoranyambaga muri iyi ndirimbo yagaragaraga nk’umukobwa ufite uburakari bwinshi, ashinja umusore kuryamana n’umukobwa yitaga umufana we.

Ati “Wagombaga kuba umugabo wanjye mu buzima bwanjye ariko warabeshye kuko wakundaga kumbwira ko uriya umukobwa ari umufana wawe ariko yari ihabara ryawe ryavuyemo umugore.”

Akomeza avuga ko uyu mugabo wamutaye akishakira undi mugore amugarukira amusaba ko basambana ubundi akamwuzuzaho ibitutsi ari naho avugamo Riderman, Nazil, MC Tino, Papito n’abandi batandukanye.

Ibikubiye byose muri iyi ndirimbo bifite izingiro ku mateka ya Riderman na Asinah batandukanye nyuma y’urukundo rwabo rwari rumaze imyaka umunani.

Ni ibintu byabanje kugora uyu mukobwa, kuko yari azi ko ari we uzaba umufasha w’umugaba mukuru w’Ibisumizi akaza gutungurwa yumvise ko Riderman afite ubukwe n’undi mukobwa.

Uyu mukobwa ni nabwo yahise yinjira mu muziki ahera ku ndirimbo yise Izubu, ndetse abantu batandukanye bavuga ko atangiye kuririmba nk’uburyo bwo kwimara agahinda.

Mbere gato yo kumenyana na Riderman, Asinah yari asanzwe akundana n’undi muhanzi wari ukunzwe icyo gihe. Yakundanye na Riderman abenze umuhanzi witwa Nazil wo mu itsinda rya Family Squad ryaciye ibintu mu myaka ya 2005-2008.

Kuva mu Ugushyingo 2008 Riderman na Asnah ntibarekuranaga, bagendaga bafatanye agatoki ku kandi.

Bakundanye mu byiza no mu bibi kugeza mu 2015 ubwo nyuma y’imyaka umunani umusore yabivuyemo akishakira Agasaro Nadia Farid Ishmael.

Reba indirimbo nshya ya Asinah yahuriyemo na Riderman

Reba Asinah asobanura iby’indirimbo ye nshya na Riderman

Asinah yabwiye itangazamakuru ko yakoranye indirimbo na Riderman mu rwego rwo kongera kugararura abafana bari barabavuyeho
Asinah yaje mu kiganiro n'abanyamakuru wenyine, Riderman ntawari uhari
Asinah yavuze ko iyi ndirimbo ye na Riderman ayitezeho umusaruro kuko yayishoyemo amafaranga menshi

Video: Hakizimana Souke Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .