00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ashton Kutcher na Mila Kunis bahishuye ko biyuhagira gake gashoboka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Nyakanga 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba filime Ashton Kutcher na Mila Kunis batangaje ko buhagira abana babo gake, akenshi iyo bafite umwanda ugaragarira buri wese ubabonye.

Aba bombi babitangaje mu kiganiro cyitwa “Armchair Expert” gikorwa na Dax Shepard na Monica Padman. Mila Kunis yagize ati “Mfite abana, ntabwo mboza buri munsi. Ntabwo ndi wa mubyeyi wuhagira abana bavutse.”

Ashton Kutcher yahise yunga mu ry’umugore we, ati “Niba ubona abana bafite umwanda boze. Ibindi nta shingiro biba bifite.”

Ibyo uyu muryango uvuga bihuye cyane n’ibyo impuguke zitandukanye ku bana zivuga. Ivuriro rya Mayo Clinic rikomeye muri Amerika rivuga ko abana bakwiriye kozwa gatatu mu cyumweru, kugeza igihe batangiye kugenda.

Iyi couple ifite abana babiri aribo Wyatt Isabelle ufite imyaka itandatu na Dimitri Portwood ufite ine.

Ashton Kutcher yakomeje avuga ko muri kamere ye adakunda koga. Ati “Ntabwo nogaga amazi ashyushye ndi umwana, rero nta n’ubwo niyuhagira cyane. Buri munsi noga mu kwaha kwanjye no mu myanya y’ibanga, nta kindi.”

Uyu mugabo n’umugore we banavuze ko boga mu maso iyo bamaze gukora siporo.

Ashton Kutcher yagaragaye muri filimi zakunzwe zirimo iyitwa Killers, Just Married, The Butterfly Effect n’izindi. Ni mu gihe umugore we Mila Kunis we yakinnye muri Friends with Benefits, Bad Mom, Black Swan n’izindi.

Reba agace gato ka Black Swan

Reba agace gato ka The Butterfly Effect igaragaramo Ashton Kutcher

Ashton Kutcher na Mila Kunis bahishuye ko biyuhagira inshuro nke zishoboka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .