Uyu mugabo wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009-2017, buri mpera z’umwaka atangaza urutonde rw’indirimbo aba yarakunze.
Ibi niko yabigenje mu mpera za 2024 aho yatangaje urutonde rw’indirimbo zamuryoheye muri uyu mwaka ziyobowe na Squabble Upp ya Kendrick Lamar, Lunch ya Billie Eillish, Yayo ya Rema, Jump ya Tyla n’abandi bahanzi nka Gunna na Skillibeng.
Izi ndirimbo ariko zirimo Active ya Asake na Travis Scott, Texas Hold’em ya Beyonce n’izindi nyinshi.
Nyinshi muri izi ndirimbo Barack Obama yavuze ko zamufashije kuryoherwa n’umwaka wa 2024, ziri no ku rutonde rw’izo yari aherutse kuvuga ko zamufashije guhangana n’izuba ry’impeshyi y’uyu mwaka.
Mu bahanzi bo muri Afurika yari yatangaje ko bamuryohereje impeshyi harimo na Tems utigeze agaragara ku basoje umwaka batumye uyu munyacyubahiro aryohewe n’umuziki.
Kuva akiri Umukuru w’Igihugu, Barack Obama yatangiye kugira umuco wo gusangiza abamukurikira bimwe mu bintu akunda, birimo indirimbo zimushimisha, ibitabo yasomye ndetse n’ibindi bitandukanye.
Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’ibitabo 10 yasomye ndetse na filime 10 yarebye muri uyu mwaka.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!