00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asake, Tyla na Rema mu bahanzi bakunzwe na Barack Obama mu 2024

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 21 December 2024 saa 10:57
Yasuwe :

Abahazi barimo Asake, Tyla na Rema ni bo bahanzi bo muri Afurika bagaragara ku rutonde rw’abasoje umwaka wa 2024 baha ibyishimo Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mugabo wabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva mu 2009-2017, buri mpera z’umwaka atangaza urutonde rw’indirimbo aba yarakunze.

Ibi niko yabigenje mu mpera za 2024 aho yatangaje urutonde rw’indirimbo zamuryoheye muri uyu mwaka ziyobowe na Squabble Upp ya Kendrick Lamar, Lunch ya Billie Eillish, Yayo ya Rema, Jump ya Tyla n’abandi bahanzi nka Gunna na Skillibeng.

Izi ndirimbo ariko zirimo Active ya Asake na Travis Scott, Texas Hold’em ya Beyonce n’izindi nyinshi.

Nyinshi muri izi ndirimbo Barack Obama yavuze ko zamufashije kuryoherwa n’umwaka wa 2024, ziri no ku rutonde rw’izo yari aherutse kuvuga ko zamufashije guhangana n’izuba ry’impeshyi y’uyu mwaka.

Mu bahanzi bo muri Afurika yari yatangaje ko bamuryohereje impeshyi harimo na Tems utigeze agaragara ku basoje umwaka batumye uyu munyacyubahiro aryohewe n’umuziki.

Kuva akiri Umukuru w’Igihugu, Barack Obama yatangiye kugira umuco wo gusangiza abamukurikira bimwe mu bintu akunda, birimo indirimbo zimushimisha, ibitabo yasomye ndetse n’ibindi bitandukanye.

Barack Obama yashyize hanze urutonde rw’ibitabo 10 yasomye ndetse na filime 10 yarebye muri uyu mwaka.

Urutonde rw'indirimbo zisoje umwaka zitanze ibyishimo kuri Barack Obama
Barack Obama yabaye Perezida wa 44 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .