‘Art-stars band’ ya Ras Kayaga yegukanye igihembo nyamukuru muri iri rushanwa, yahise itsindira amasezerano y’akazi ko gucuranga muri Kigali Marriott Hotel mu gihe cy’umwaka wose, aho bazahembwa agera kuri miliyoni 15Frw.
Aba baguwe mu ntege na Paco XL Band yabaye iya kabiri, igenerwa miliyoni 2Frw, naho ku mwanya wa gatatu haza itsinda ryitwa Umuduli Band, ryegukanye ibihumbi 500Frw.
Mu kiganiro na IGIHE, Ras Kayaga wamenyekanye muri Holy Jah Doves yamamaye mu ndirimbo ‘Maguru’, yavuze ko iyi ari intangiriro nziza yo gutangiza irindi tsinda rishya bari gukorana.
Ati “Aba turi gukorana ni bashya tumaranye igihe gito cyane, kuba rero dutsindiye igihembo nk’iki ni iby’agaciro kuko bigiye kutubera intangiriro nziza rwose. Mu minsi ya vuba murumva ibikorwa byacu bishya.”
Iri rushanwa ryabaga ku nshuro ya gatatu, rigamije kugaragaza abanyempano muri muzika y’u Rwanda, rihuza amatsinda y’abahanga mu gucuranga no kuririmba muri Rwanda.
Battle of The Bands yaherukaga kuba mu 2019. Icyo gihe yegukanywe na Salus Music Band, yatsinze arimo Umurage Band na Symphony Band byahuriye mu cyiciro cya nyuma.
Salus Music Band yegukanye iri rushanwa mu 2019 yahawe amasezerano y’umwaka yo kuririmbira muri Kigali Marriott Hotel.
Battle of the Bands yatangijwe bwa mbere mu 2018, yegukanwa na Neptunez Band.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!