00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arnold Schwarzenegger yanze gufasha umwana yabyaranye n’umukozi we wo mu rugo

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 11 March 2025 saa 10:37
Yasuwe :

Icyamamare muri sinema, Arnold Schwarzenegger, yateye utwatsi ibyo gufasha mu buryo bw’amafaranga umuhungu we Joseph Baena yabyaranye n’uwari umukozi wo mu rugo rwe.

Joseph Baena wabyawe n’icyamamare Arnold Schwarzenegger, yatangaje ko ntacyo amumarira mu byerekeye ubushobozi bw’amafaranga nubwo abizi ko Se atunze agatubutse.

Mu kiganiro Joseph Baena yahaye ikinyamakuru Essentially Sports, yavuze ko ubwo yari afite imyaka 24 arangije amashuri ya kaminuza ari bwo Schwarzenegger yahagaritse kumuha ubufasha.

Yagize ati “Ubwo amashuri nari nyarangije yarambwiye ngo ubu ugomba kwibeshaho ku giti cyawe.”

Baena yavuze ko icyo gihe yahise atangira gushaka ikintu cyamwinjiriza amafaranga, ahitamo kugana umwuga wo kugurisha inzu mu mujyi wa Los Angeles.

Ibi yagiye kubikora nyuma y’uko yifuzaga gutera ikirenge mucya Se agakina filime gusa ntibimuhire.

Ati “Nari nkeneye akazi kandi ntabwo nari ndi kubona akazi ko gukina filime nk’uko nabitekerezaga. Ni bwo nashatse ikindi kintu kinyinjiriza.”

Uyu musore ariko yishimira ko se yamufashije akiga amashuri kugeza ayarangije.

Ivuka rya Joseph Baena ryahise risenya umubano wa Schwarznegger n’umugore we Maria Shriver, bahita batandukana akimara kumenya ko yaryamanye n’umukozi wabo wo mu rugo.

Hari mu 1996 ubwo Schwarzenneger yatangiraga kujya aryamana n’umugore witwa Mildred Patricia Baena. Uyu yari umukozi wabo wo mu rugo. Ntibyatinze mu 1997 bahise babyarana umwana w’umuhungu Joseph Baena.

Icyo gihe ntabwo umugore wa Schwarzenneger yari aziko umwana umukozi we yibarutse yamubyaranye n’umugabo we. Ibi byagumye ari ibanga ryabo kugeza mu 2011 ubwo byamenyekanaga.

Iki gihe Schwarzenneger yari Guverineri wa leta ya California, inkuru ikwira mu binyamakuru ko uyu mugabo yabyaranye n’umukozi wo mu rugo.

Kuva ubwo umubano wa Schwarzenneger na Joseph Baena ntabwo wakunze kugenda neza, yewe na Nyina w’uyu muhungu ntabwo yongeye gucana uwaka n’uyu mugabo wavugaga ko ibyo bakoze byavuyemo kumusenyera.

Ibi yigeze kubikomozaho muri filime mbarankuru ku buzima bwe yitwa ‘Arnold’ yasohowe na Netflix mu 2023, aho yemeye ko umubano we n’uyu muhungu ugoye kuwusobanura bitewe n’uburyo yavutsemo.

Arnold yahagaritse gufasha umuhungu we akirangiza kwiga kaminuza
Baena yashatse gukina filime nka se ntibyamuhira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .