Arnold Schwarzenegger akomeje koroherwa nyuma yo kubagwa umutima

Yanditswe na Niyitanga Jean Paul
Kuya 25 Ukwakira 2020 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Icyamamare muri sinema, umushoramari n’umunyapolitiki, Arnold Schwarzenegger w’imyaka 73, yatangaje ko kuri ubu ameze neza nyuma yo kubagwa umutima.

Mu butumwa Schwarzenegger yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko igikorwa cyo kumubaga cyabereye mu bitaro bya Cleveland Clinic Medical Center muri Ohio. Yemeje ko ameze neza kuko yamaze guhabwa urugingo rusimbura urwari rurwaye.

Uyu mugabo ngo umutima we wari ufite ikibazo cyo kudatembera neza kw’amaraso mu mutima no mu mubiri wose muri rusange.

Schwarzenegger yagize ati “Ubu meze neza cyane ndetse nabashije gutembera mu mihanda ya Cleveland… Ndashimira abaganga n’abaforomo bose babigizemo uruhare.”

Si ubwa mbere Schwarzenegger abazwe umutima kuko no mu myaka ibiri ishize yagize ikibazo gikomeye ku mutima arabagwa, icyo gihe cyari ikibazo cyo kujyana amaraso mu bihaha.

Ni uburwayi yigeze no kugira mu 1997 nabwo arabagwa.

Arnold Schwarzenegger akomeje koroherwa nyuma yo kubagwa umutima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .