00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arishyuza arenga miliyoni 20Frw! Uwahoze ari umujyanama wa Victor Rukotana aramushinja kwica amasezerano

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 February 2025 saa 11:22
Yasuwe :

Ishimwe Jean Aime uzwi nka No Brainer wari usanzwe ari umujyanama wa Victor Rukotana, yavuze ko uyu muhanzi yirengagije ibikubiye mu masezerano bityo ko kugira ngo batandukane bizamusaba kwishyura arenga miliyoni 20Frw.

Mu itangazo yasohoye nyuma yo kubona irimwirukana, No Brainer wari usanzwe areberera inyungu za Victor Rukotana, yavuze ko uyu muhanzi yahisemo kuva muri ‘I.Music’ yirengagije ibikubiye mu masezerano.

Yavuze ko bagiye kureba uko bakemura ibibazo byabo mu mahoro ariko mu gihe byaba byanze baziyambaza amategeko.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, No Brainer yavuze ko ibyo Victor Rukotana yakoze ari uburenganzira bwe ariko amusaba kongera gusoma amasezerano bari bafitanye.

Uyu musore yagaragaje ko mu mushinga wo gukora kuri album ‘Imararungu’ biteguraga gusohora, byibuza yashoyemo arenga miliyoni 20Frw afitiye n’ibimenyetso ku buryo bakwiye kwicara bakaganira uko yayagaruza ndetse n’inyungu zitandukanye.

Ati “Uko biri kose biroroshye ko yagenda nta kibazo, ariko hari ibiganiro dukeneye kugirana kuko agomba kwishyura ibyagiye kuri album ye n’ibindi bikorwa twashoyemo amafaranga. Ndumva iby’ibanze nabonye ari miliyoni 20Frw gusa nabihaye umunyamategeko ni we ubikurikirana kuko hashobora kurengaho andi ndetse n’indishyi z’akababaro.”

No Brainer yavuze ko ibyakozwe na Victor Rukotana atari byo kuko atagombaga kumusezerera kuko yavuze ku ndirimbo ya Bruce Melodie cyane ko we yabivuze nk’umuntu ufite uburenganzira bwo kuvuga ibyo ashaka mu gihe ari ko abyumva.

Victor Rukotana yatandukanye na No Brainer mu gihe biteguraga gusohora album ‘Imararungu’, ya mbere y’uyu muhanzi.

Uyu muhanzi yatandukanye n’umujyanama we mu gihe hari hashize amasaha make No Brainer agiranye ibibazo na Bruce Melodie, bivuye ku byo yamutangajeho ku mbuga nkoranyambaga.

No Brainer abinyujije ku rukuta rwe rwa ‘X’ yavuze ko ku bwe asanga indirimbo Bruce Melodie aherutse gukorana na Joeboy ntacyo izamumarira.

Ati “Joeboy ntabwo ari umuhanzi mwakorana ngo wizere ko azakugeza ku rundi rwego mu buhanzi, sinzi icyo abahanzi bo mu Rwanda bagenderaho iyo bagiye guhitamo abo bazakorana indirimbo, ariko Joeboy ndibuka mu 2022 akorera igitaramo muri BK Arena, yabuze abantu na bake bari bitabiriye bataha batakirangije.”

Ni amagambo atakiriwe neza na Bruce Melodie na we wahise amusamira hejuru, amumenyesha ko ibyo yanditse harimo kwibeshya.

Ati “Ibi njya mbona mubyibeshyaho, nta muntu utagira icyo yigisha cyangwa afasha undi, nta n’ubwo aritwe buri gihe ari twe dusaba gukorana n’abandi bahanzi indirimbo, hari n’igihe babidusaba. Niba koko uri umujyanama w’umuhanzi, nkurikije ibi wanditse umuhanzi wawe ashobora kuba ahavunikira byimbitse.”

Nyuma y’amasaha make habayeho uku guterana amagambo, Victor Rukotana yahise yandika ibaruwa amenyesha itangazamakuru ko atandukanye n’uwari umujyanama we, ibyatumye benshi batekereza ko aricyo cyaba gitumye bashwana.

No Brainer wari umujyanama wa Victor Rukotana yiyemeje kumwishyuza arenga miliyoni 20Frw yamushoyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .