00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz yemeje ko ari mu munyenga w’urukundo (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 June 2024 saa 09:44
Yasuwe :

Nyuma yo gutaramira abakunzi b’umuziki bari bitabiriye imikino ya BAL, Ariel Wayz yahishuye ko afite umukunzi wamutwaye umutima, ibijya gusa neza n’ibyo yaririmbye mu gace gato k’indirimbo aherutse guteguza abakunzi be.

Ibi Ariel Wayz yabikomojeho mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE nyuma yo gutaramira abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri BK Arena ahari kubera imikino ya BAL.

Aha Ariel Wayz wari ubajijwe niba afite umukunzi nk’uko yabikomojeho mu nteguza y’indirimbo yasohoye mu minsi ishize, yagize ati “Abasore barekere aho naratwawe!”

Icyakora uyu mukobwa yirinze kugira amakuru y’urukundo rwe agarukaho, yaba umusore bakundana cyangwa igihe bamaranye.

Ku rundi ruhande Ariel Wayz wishimiye kuririmbira muri BK Arena mu mikino ya BAL, ahamya ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakira imikino nk’iyi ndetse bigaha akazi abahanzi.

Ati “Niba badutumira kuririmba mu birori nk’ibi mpuzamahanga bisobanuye ko umuziki wacu umaze kugera ku rwego rwiza, ntekereza ko ari intsinzi kuri twebwe.”

Ariel Wayz yateguje abakunzi be indirimbo nyinshi mu minsi iri imbere, abasaba gukomeza kumukurikira ku mbuga nkoranyambaga kuko ari ho bazamenyera amakuru ye.

Uyu mukobwa uri mu bahanga umuziki w’u Rwanda ufite yakunze kuvugwa mu nkuru z’urukundo zitandukanye, icyakora iyagarutsweho bikomeye ikaba mu 2021 ubwo byavugwaga ko yakundanaga na Juno Kizigenza.

Ariel Wayz yavuze ko kugeza uyu munsi yamaze gutwarwa mu bijyanye n'urukundo
Nyuma y'igihe atavugwa mu nkuru z'urukundo yahishuye ko afite umusore yihebeye
Ariel Wayz yavuze ko kuba mu Rwanda habera ibikorwa mpuzamahanga bikagaragaramo abahanzi b'abanyarwanda bigaragaza urwego rwiza umuziki w'u Rwnada ugezeho
Ariel Wayz yaserukanye n'ababyinnyi mu mukino wa BAL yataramyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .