Ariel Wayz yavuye muri Symphony Band

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 Kanama 2020 saa 12:35
Yasuwe :
0 0

Uwayezu Ariel [Ariel Wayz] wari usanzwe azwi muri Symphony Band iri mu ziyoboye mu Rwanda, yatandukanye nayo.

Uyu mukobwa yabwiye IGIHE ko ari igitekerezo yagize mu gihe gito gishize, agahitamo gutangira kwikorera umuziki nk’umuhanzi ku giti cye.

Ati “Ni igitekerezo nagize mu minsi ishize. Mbona nkomeje kwikorera umuziki nk’umuhanzi ku giti cyanjye aribyo byaba byiza kurushaho. Ariko, nzakomeza gukorana na Symphony Band mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival, mpaka birangiye.”

Ngo mbere yo gusezera mu itsinda yabanje kubiganiraho na bagenzi be. Yavuze ko nta bindi birenze ibi yatangaza ko abantu bazagenda bamenya andi makuru nyuma amaze kwisuganya neza.

Uwayezu Ariel yavukiye mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali mu 2000. Ni uwa Gatandatu mu bana barindwi bavukana nawe. Yasoje amasomo y’umuziki ku Nyundo mu 2018.

Mu buhanzi bwe afatira urugero kuri Bruno Mars ndetse n’umwongerezakazi Ella Mai Howell.

Yari amaze iminsi akorana indirimbo n’abahanzi batandukanye, hari iyo yakoranye na Bushali bise ‘Umwali’, ‘ Ndaryohewe’ yahuriyemo n’abandi bahanzi bakizamuka n’izindi.

Aherutse gushyira hanze indirimbo iri mu njyana Electronic dance music (EDM) idakunze gukorwa na benshi mu Rwanda, yise ‘The Boy from Mars’ yagiye hanze tariki 14 Werurwe 2020, yakozwe na Jumper Keellu.

Avuye muri Symphony Band nyuma yo gukorana nayo indirimbo ebyiri, zirimo ‘Igitabo’ ndetse na ‘Hey’.

Uyu mukobwa yitabiriye irushanwa rya The Voice Afrique Francophone, muri Afurika y’Epfo.

Ariel siwe wenyine utandukanye n’iri tsinda kuko muri Werurwe uwitwa Uwikunda Sammy Yvan wari umaze amezi umunani abarizwamo yahisemo gukuramo ake nyuma yo kutumvikana na bagenzi be.

Ariel Wayz afite impano itangaje mu kuririmba
Ariel Wayz atandukanye n'iri tsinda nyuma y'aho na Sammy uri iburyo muri iyi foto atandukanye naryo
Ariel yahisemo kwitandukanya na bagenzi be akajya gukora umuziki wenyine
Uwayezu ni umunyempano wize umuziki ku ishuri ryo ku Nyundo ubu ryimukiye i Muhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .