00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz yatangije ubukangurambaga busaba abafana be kumutera inkunga y’amafaranga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 March 2025 saa 08:59
Yasuwe :

Ariel Wayz yashyize hanze album ye ya mbere yise “Hear to Stay”, atangiza ubukangurambaga bwo gushishikariza abafana be kumuba hafi no kumushyigikira mu muziki we, by’umwihariko mu buryo bw’amikoro.

Uyu mukobwa n’umujyanama we Eloi Mugabe batangaje ko batangije ubukangurambaga bise “Sponsored by The Fans”, bwo gushishikariza abakunzi b’umuziki we kumushyigikira mu buryo ubwo ari bwo bwose ariko cyane cyane bagura iyi album ye ku 1000 Frw.

Ariel Wayz asobanura ubu bukangurambaga yagize ati “Nashatse gukora ikintu gifite ubusobanuro bukomeye kuri njye. Abafana banshyigikiye byamfasha cyane. Kuba umuhanzi wigenga biragoye ni yo mpamvu twahisemo ubu bukangurambaga.1000 Frw si igiciro ku bantu bagura album ahubwo ni ukunshigikira. Ntekereza ko ubwinshi bw’abakunda umuziki wanjye ari bwo buzatuma aya mafaranga agira icyo afasha mu gukora ibindi bihangano.”

Uyu mukobwa avuga ko yatekereje gushyigikirwa n’abafana be cyane ko atashakaga gukomanga yaka inkunga, ahubwo akaba hari ubushobozi yabonaga abakunzi be bafite kandi bishyize hamwe nta cyabananira.

Ati “Ntabwo nashakaga kujya gukomanga nshaka inkunga ahubwo nashakaga gushyigikirwa n’abakunzi banjye. Nashatse ikintu cyampuza n’abafana nta bindi bintu bijemo hagati. Ntabwo nteganya kuba muri ‘label’, kuba umuhanzi wigenga biraryoshye. Nta muntu wakwanga abantu bamushoramo ariko ntabwo nabihubukira.”

Ariel Wayz yashyize hanze album ye ya mbere igizwe n’indirimbo 12 ku wa Gatandatu tariki 8 Werurwe 2025. Kureba indirimbo zigize iyi album wakanda hano https://h2s.beart.rw.

Ariel Wayz yashyize hanze album ye ya mbere
Eloi Mugabe asanzwe ari we mujyanama wa Ariel Wayz bakorana umunsi ku wundi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .