00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ariel Wayz na Chris Hat, mu bahataniye ibihembo byatewe inkunga n’abakorana na Jay Z

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 July 2022 saa 04:19
Yasuwe :

Ariel Wayz, Chris Hat na Kaya Byinshi basanzwe bafite amazina rikomeye mu muziki w’u Rwanda, binjiye mu cyiciro cya nyuma cy’abahatanira igihembo cy’ibihumbi 10$ mu irushanwa ryateguwe na Africa in Colors ku bufatanyije na MOCA ndetse na Equity distribution ikorana na Roc Nation ya Jay Z.

Africa in Colors ni iserukiramuco riherutse kubera mu Rwanda bwa kabiri, ryahujwe n’irya MOCA ubusanzwe ribera mu Bufaransa.

Mbere y’uko iri serukiramuco ribera mu Rwanda, hatangajwe ko hagiye gushakishwa abanyempano bahiga abandi mu kuririmba bakazahabwa ubufasha bw’ibihumbi 10$, arenga gato miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda.

Ku mugoroba wo kuwa 5 Nyakanga 2022 nibwo ubuyobozi bwa Africa in colors bwatangaje batanu babashije kugera mu cyiciro cya nyuma barimo Ariel Wayz, Chris Hat na Kaya Byinshi.

Uretse aba basanzwe bafite amazina mu muziki w’u Rwanda hari kandi RLuta usanzwe aririmba ariko utaramenyekana cyane na Ken, umuhanzi ukizamuka.

Aba batoranyijwe mu bandi banyempano benshi bari batanze amashusho yabemereraga kwinjira mu irushanwa.

Mu kiganiro na IGIHE, Raoul Rugamba uhagarariye Africa in Colors, yavuze ko bashyizeho iri rushanwa mu rwego rwo gushakisha abanyempano babiri (umuhungu n’umukobwa) bazafashwa gutangira urugendo rwabo mu muziki.

Raoul Rugamba yagize ati “Twateguye igihembo cy’amafaranga arenga miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda. Ntabwo tuzayaha abazatsinda ahubwo tuzayashora mu bikorwa byabo. Tuzabakorera indirimbo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, tubafashe kuzimenyekanisha ndetse tubahe n’amahirwe yo kujya muri Amerika kureba uko ahandi bikorwa.”

Rugamba yavuze ko byose ari ku bufatanye na sosiyete ‘Equity distribution’ ishinzwe gucuruza no kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi babarizwa muri Roc Nation ya Jay Z.

Abazahiga abandi bazahabwa amahirwe yo gukorerwa ibihangano, bafashwe kubimenyekanisha ndetse banatemberezwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo babashe kwiga uko umuziki ukorwa ahandi.

Ariel Wayz, Chris Hat na Kaya Byinshi mu bahatanira ibihumbi 10Frw mu irushanwa rya ‘African in colors’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .