Ni ibihembo byari bitanzwe ku nshuro ya 78, aho filime zitandukanye zigezweho ku Isi zegukanye ibihembo bikomeye.
Ibi bihembo bya BAFTA Film Awards 2025 byatanzwe ku w 16 Gashyantare 2025 muri Royal Festival Hall i Londres, aho byayobowe n’umukinnyi wa filime David Tennan ukomoka muri Écosse.
“Conclave” ni yo filime yari ifite amahirwe menshi yo kwegukana ibihembo byinshi, kuko yari ihatanye mu byiciro 12, ikaba yegukanyemo ibihembo bine, birimo icya ‘Outstanding British Film’ ndetse n’icya filime nziza kurusha izindi (Best Film).
Filime “The Brutalist” na yo yegukanye ibihembo bine, harimo icya ‘Best Director’ cyahawe Brady Corbet wayoboye ifatwa ry’amashusho yayo ndetse n’igihembo cy’umukinnyi wa filime w’imena mwiza (Best Leading Actor) cyegukanywe na Adrien Brody.
“Emilia Peréz” imaze igihe iri guca ibintu ku isi ni yo yegukanye igihembo cya filime nziza itari mu Cyongereza (Best Film Not in the English Language), mu gihe Zoe Saldaña wagaragaye muri iyi filime yakomeje kwigaragaza nk’umwe mu bakinnyi bahiga abandi muri uyu mwaka, yegukana igihembo cya ‘Best Supporting Actress’ kubera uruhare rwe muri iyo filime.
Kieran Culkin yagukanye igihembo mu cyiciro cya ‘Best Supporting Actor’ kubera filime “A Real Pain”, naho Mikey Madison yegukana igihembo cy’umukinnyi wa filime w’imena (Best Leading Actress) kubera filime “Anora”.
Abahanzikazi b’Abanyamerika Selena Gomez na Ariana Grande ntabwo bagize amahirwe yo kwegukana ibihembo. Aba bombi baheruka kugaragara muri filime zakunzwe ariko ntabwo bahiriwe. Bose bari bahatanye mu cyiciro cya ‘Best Supporting actress’.
Selena Gomez yari ahatanyemo kubera filime “Emilia Peréz” yaciye ibintu ku Isi mu gihe Ariana Grande we yari ahatanye mu yitwa “Wicked”.
Bari bahatanye n’abandi bakinnyi ba filime barimo Isabella Rossellini wamenyakanye muri “Conclave”, Felicity Jones wamamaye muri “The Brutalist”, Jamie Lee Curtis wakinnye muri “The Last Showgirl” na Zoe Saldaña wakinanye na Selena Gomez muri “Emilia Peréz” akaba ari na we wahize abandi.
Reba urutonde rw’abegukanye ibihembo bose ukanze hano: https://people.com/2025-bafta-awards-winners-full-list-11679015












TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!