Gahunzire Arstide ureberera inyungu z’abahanzi bo muri iyi sosiyete yavuze ko biteguye gufasha uyu musore buri kimwe nawe akagaragaza icyo ashoboye.
Ati “Ntabwo azabura ubushobozi bwo gukora indirimbo, ntabwo azabura abamufasha kuko turahari. Reba kubana na Marina na Queen Cha muri sosiyete imwe, nta cyo uba udafite ahubwo nawe turamusaba gukomeza gukora cyane kandi twizeye ko umuziki nyarwanda wungutse umuhanzi ushoboye.”
Impano ya Mbanda uririmba mu njyana ya R&B yagaragaye binyuze mu irushanwa rya ‘Spark your Talent’ ryari ryateguwe n The Mane.
Uyu musore w’imyaka 21 umaze umwaka muri The Mane ubusanzwe yitwa Mbanda John yahawe amahirwe yo kujya mu nzu iyobowe na Bad Rama nyuma yo kwegukana umwanya wa mbere mu irushanwa ryatangijwe na Sosiyete ikora ikanacuruza telefoni ya TECNO Mobile, ifatanyije na The Mane Music Label.
Mbanda avuka mu Karere ka Musanze yasoje amashuri yisumbuye umwaka ushize muri Lycée de Ruhengeri. Ni umuhererezi mu muryango w’abana barindwi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!