ARDE/Kubaho ni umuryango watangijwe mu 2002 n’abanyeshuri b’Abanyarwanda bigaga mu mashuri makuru n’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, ubu yabaye Kaminuza y’u Rwanda.
Yarimo KIE, KIST, ISAE/Rubirizi, KHI na Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, abawushinze barangamiye kugira uruhare mu guteza imbere abaturage binyuze mu nzego zitandukanye.
Kugeza ubu ARDE/Kubaho yibanda ku nzego enye zirimo isuku n’isukura, ubuhinzi n’ubworozi burambye no kurengera ibidukikije, guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’ibijyanye n’ubutabazi, ubushakashatsi uburezi n’ibindi. Ikorera mu turere twa Rubavu, Kamonyi, Nyabihu na Ruhango.
Mu byishimirwa uyu munsi harimo kugeza amazi meza ku baturage 221.700, kubaka umuyoboro w’amazi wa kilometero 45 wo mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, amavomo 76 y’abaturage, utuzu ducururizwamo amazi 31, n’ibyumba by’umukobwa 12 byubatswe mu Karere ka Kamonyi.
ARDE/Kubaho igaragaza ko imaze guhugura abantu 107 bashinze gucunga amazi, aho 70% byabo ni ukuvuga abarenga 980 ari abagore, amavomo 102 amwe akogota amazi mu butaka (boreholes), imisarani 157 ifite uburyo bwo kubungabunga ibidukikije imwe ihita ihindura umwanda mo ifumbire izwi nka ‘Ecosan’.
Imisarani ya Ecosan yubakwa ku buryo imyanda yo mu musarani idatera isuku nke, ikaba ifite imyobo irenze umwe ku buryo iyo umwe wuzuye bimukira ku wundi, kandi ikavamo ifumbire abaturage bakajya bayifumbiza imyaka yabo.
Uyu muryango kandi ugaragaza ko mu kwimakaza isuku wubatse imisarane igezweho ingana na 248, kandagira ukarabe 405 zigezweho, imashini ziyungurura amazi yo kunywa zikoresha ingufu z’izuba 50, ubwiherero rusange butatu ndetse n’ibigega 25 byo gukusanya amazi byashyizwe mu bigo by’amashuri n’ahandi hantu hahurira abantu benshi.
ARDE/Kubaho iherutse gutegura amahugurwa ajyanye no gushyira imbaraga mu bikorwa by’ubutabazi kwimakaza isuku n’isukura, no gufasha abari mu kaga bashobora guterwa n’ibiza yahawe abari mu bikorwa by’isuku n’isukura muri Afurika, hagamije kubakira ubushobozi abantu mu bijyanye no kwita ku bice byazahajwe n’ibiza.
Ubwo hasozwaga amahugurwa Umuyobozi wa ARDE/Kubaho, Paul Murenzi, yashimiye abitabiriye ayo mahugurwa ajyanye n’isuku n’isukura, yizeza ko bazakomeza gufatanya na leta mu bikorwa bitandukanye biteza imbere abaturage.
Ati “Nubwo hari intambwe yatewe ariko urugendo rwo kwimakaza isuku n’isukura ruracyakomeje ari na yo mpamvu tukirajwe inshinga no kunoza imishinga yafasha abaturage cyane cyane abo mu bice byo mu byaro kugera ku rwego rushimishije rw’isuku n’isukura.”
Imibare y’Ikigo Gishinzwe Gukwirakwiza Amazi, Isuku n’Isukura, WASAC Group, ko kugira ngo u Rwanda ruzagere ku ntego yarwo yo kuba igihugu gikize mu 2050 gikeneye byibuze akayabo k’arenga miliyari ibihumbi 12 Frw kugira ngo abaturage bose bazabe bagerwaho amazi meza.
Mu 2025 u Rwanda ruzaba rufite Abaturage bazaba babarirwa muri miliyoni 22, barimo 70% bazaba batuye mu mijyi izaba yararimbishijwe bijyanye n’igishushanyo mbonera cyayo na ho 30% batuye mu byaro.
kugira ngo abo baturage bose bazabe bafite amazi meza n’uburyo bw’isuku n’isukura bugezweho, inyigo yakozwe igaragaza ko buri mwaka u Rwanda ruzaba rukeneye miliyoni zirenga 400$.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!