Israel Mbonyi ukubutse mu bitaramo yakoreye muri Kenya na Uganda bikitabirwa n’umubare munini w’abakunzi b’umuziki we, yemeje ko hatahiwe ibihugu birimo Tanzania, Lesotho ndetse na Afurika y’Epfo.
Ibi Israel Mbonyi yabibwiye IGIHE ubwo yari amaze gukorera igitaramo i Mbarara ho muri Uganda ku wa 25 Kanama 2024.
Ubwo yari amaze gutaramira ababarirwa hagati ya 1500-2000 bitabiriye iki gitaramo yakoreye i Mbarara, Israel Mbonyi yahamije ko afite n’ibindi bitaramo agiye gukorera hanze y’u Rwanda.
Ku kijyanye n’ibitaramo yakoreye muri Uganda, Israel Mbonyi yagize ati “Byari ibintu byiza cyane, ndashima Imana cyane, sinzi uko nabisobanura ariko byari ibintu byiza bidasanzwe nanezerewe cyane.”
Israel Mbonyi ariko kandi yanaboneyeho umwanya wo kurarikira abakunzi be EP y’indirimbo ziri mu Kinyarwanda n’iziri mu Cyongereza yitegura gusohora. Izi zikazaba zisanga izo amaze iminsi ashyira hanze ziri mu rurimi rw’Igiswahili zisa n’aho zamufunguriye amarembo ku ruhando mpuzamahanga.
Nubwo yemeje ko afite ibindi bitaramo hanze y’u Rwanda, Israel Mbonyi ntabwo yigeze agaruka ku matariki n’igihe bizabera cyane ko byinshi bakiri mu biganiro by’uburyo byarushaho gutegurwa neza.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!