Arakumbuwe! Liliane Kabaganza yahishuye ibyo ahugiyemo n’agaseke ahishiye abakunzi be

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 27 Kanama 2020 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Liliane Kabaganza wamenyekanye cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, ni umwe mu bagize igikundiro cyo hejuru mu bahanzi bo mu Rwanda. Muri iyi minsi uyu mubyeyi ntari kugaragara mu muziki bituma buri wese ukurikiranira hafi ibya muzika yibaza ibyo ahugiyemo.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Kabaganza yavuze ko asigaye atuye muri Kenya aho yagiye kubana n’abana be bato bigayo.

Yagize ati “Nsigaye ntuye muri Kenya, abana banjye batatu niho bari kwiga. Nanze ko bibana hano biba ngombwa ko nza kubana nabo.”

Kabaganza yavuze ko ubusanzwe ajya asimbuka agasura u Rwanda, icyakora ngo kubera icyorezo cya COVID-19 amaze igihe atahagera.

Uyu mubyeyi wagiye muri Kenya mu 2018 yavuze ko nta kandi kazi ahakora uretse umurimo w’Imana.

Kabaganza ahamya ko gukorera umuziki muri Kenya byabanje kumugora, gusa ubu agashimira Imana kuko amaze kumenyera. Aha niho ashingira ahamya ko abakunzi be bagomba kumwitegura kuko agiye gusohora ibihangano byiza.

Yakomeje ati “Ntabwo biba byoroshye, byabanje kungora kuko nari umushyitsi mu gihugu ariko kugeza ubu namaze kumenyera ngiye kongera gusubira muri studio nkore indirimbo.”

Kabaganza uhamya ko yasubukuye iby’umuziki yahishuye ko kugeza ubu yamaze kubona studio nziza y’Abanyarwanda yakoreramo umuziki ku buryo asanga yarasubijwe.

Uyu muhanzikazi yavuze ko mu minsi iri imbere agiye gusohora indirimbo nshya yise “Igitondo” kandi yizeye ko abakunzi b’umuziki bazayikunda.

Ati “Igitondo ni indirimbo narose ndabyuka ndayandika, ndabizi abantu bazayikunda rwose. Icyo nasaba abakunzi banjye ni uko bagenda bagakora Subscribe kuri Youtube yanjye Liliane Kabaganza Official ubundi bakazayibona mu ba mbere.”

Ikiganiro na Liliane Kabaganza

Kabaganza yahishuye ko asigaye atuye muri Kenya aho ari kumwe n'abana be bigayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .