00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apôtre Mignone yatumiye Gentil Misigaro mu giterane kigiye kubera muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 October 2024 saa 12:14
Yasuwe :

Apôtre Alice Mignone Kabera yatumiye Gentil Misigaro mu giterane cy’iminsi itatu yise ‘Connect Conference’ giteganyijwe kubera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuva ku wa 1-3 Ugushyingo 2024.

Iki giterane kizabera mu Mujyi wa Portland muri Leta ya Maine ahitwa Holiday Inn.

Uretse Gentil Misigaro, hazanitabira umuramyi Willy Uwizeye na Prophet Kem Muyaya.

Ibiterane nk’ibi bya ‘Connect Conference’ Apôtre Mignone amaze iminsi abitangije ndetse igiheruka cyabereye mu Bwongereza kuva ku wa 14-15 Nzeri 2024.

Ni igiterane cyitabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye mu gihe cyari cyatumiwemo abahanzi nka Israel Mbonyi na Aime Uwimana.

Apôtre Mignone usanzwe ari Umushumba Mukuru wa ’Noble Family Church’ akaba n’Umuyobozi wa ’Women Foundation Ministries’, amenyerewe mu gutegura ibiterane bikomeye binarimo icyo yise ‘All women together’ cyubatse izina rikomeye mu Rwanda.

Gentil Misigaro watumiwe muri iki giterane, yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, ‘Turning everything around in my favour’ n’izindi.

Gentil Misigaro watumiwe na Apôtre Mignone asanzwe ari umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wibera muri Canada
Iki giterane byitezwe ko kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .