Ni ibirori byabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024 nyuma y’umuhango wo gusaba no gukwa wari wabereye ku Intare Arena i Rusororo.
Ibi birori byayobowe na Apôtre Mignone Kabera byitabiriwe n’inshuti n’imiryango y’abageni, aha bakaba ari ho bagiraniye isezerano ryo kuzabana akaramata imbere y’Imana.
Nyuma yo gusaba no gukwa ndetse no gusezerana imbere y’Imana, abatumiwe barakirirwa n’abageni i Rusororo ku Intare Arena ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024.
Miss Nishimwe Naomie wegukanye ikamba rya Miss Rwanda mu 2020, yaje kwisanga mu rukundo n’umusore witwa Michael Tesfay ukomoka muri Ethiopie, inkuru y’urukundo rwabo itangira kumenyekana mu 2022.
Muri Mutarama 2024 nibwo Michael Tesfay yasabye Miss Nishimwe Naomie ko bazabana akaramata ndetse amwambika impeta, mbere y’uko ku wa 27 Ukuboza 2024 basezeranye imbere y’amategeko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!