00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anne Kansiime yambitswe impeta

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 17 Kamena 2021 saa 11:11
Yasuwe :
0 0

Umunyarwenya Anne Kansiime yambitswe impeta n’umusore baherutse kubyarana imfura akaba n’umuhanzi witwa Abraham Tukahiirwa uzwi nka Skylanta.

Kuri uyu wa 16 Kamena 2021 nibwo Anne Kansiime yambitswe impeta n’uyu musore baherutse kubyarana umwana wabo w’imfura muri Mata 2021.

Ni impeta ije nk’ihoza amarira Anne Kansiime wari umaze iminsi mu gahinda ko kubura umubyeyi we witabye Imana mu ntangiriro za Kamena 2021.

Nyuma y’iminsi itandatu gusa uhereye tariki 11 Kamena 2021 ubwo Anne Kansiime yashyinguraga nyina, umukunzi we yamutunguye amwambika impeta nk’isezerano ry’uko bifuza kubana nk’umugore n’umugabo.

Anne Kansiime nyuma yo kwambikwa iyi mpeta, yijeje umukunzi we ko agiye kumwishyura urukundo amuha.

Ati “Mbega isezerano ryiza! Skylanta warakoze kunkunda […] nanjye nkwijeje ko nzagukunda, ntabyo uzi!”

Ubwo yari mu Rwanda mu 2015, Anne Kansiime mu gutera urwenya yaje gukomoza ku rugamba yahoragamo rwo kuba yarashatse ariko akaba atarabyara.

Hashize iminsi nibwo byashyizwe hanze ko yatandukanye n’uwari umugabo we Gerald Ojok.

Mu 2019 abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, Kansiime yatangaje ko afite umukunzi mushya kandi ko amwishimiye ari na we wamwambitse impeta.

Anne Kansiime w’imyaka 35, yavukiye mu gace ka Mparo, Akarere ka Kabale muri Uganda. Ni umunyarwenya, akina filime akaba n’umwanditsi w’udukino dusekeje.

Yatangiye ibigendanye no gusetsa mu 2007 akiga muri kaminuza ya Makerere, aho yakundaga gukina udukino dusekeje mu itsinda ryitwaga Theatre Factory.

Mu minsi ishize Anne Kansiime yibarutse imfura ye yabyaranye n'uyu musore wanamwambitse impeta
Anne Kansiime yamaze kwambikwa impeta nk'isezerano ry'umusore bitegura kurushinga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .